Abasore n’inkumi binuraga umucanga mu mugezi wa Giciye uherereye mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu, barataka ubushomeri nyuma y’uko hashize ukwezi kumwe ibikorwa byo kwinura umucanga muri uwo mugezi bihagaritswe.
Bavuga ko byatumye baba imburamukoro kugeza aho bamwe bashinjwa kujya bapfumura inzu z’abaturage.
Uru rubyiruko ruvuga ko rwatunguwe no kubuzwa kwinura umucanga mu mugezi wa Giciye na Nyamutera ariko rukoherezwa kure mu mugezi wa Rubagabaga.
Basanga ubuyobozi bwarashakaga ko urwo rubyiruko rusibura Ikiraro cyafunzwe n’itaka ryivanze n’umucanga, ariko ngo byabaciye intege ku buryo bumva ibyo bitabareba.
Manishimwe Evariste yagize ati: “Twebwe ubu hano abajabura umucanga mu Mirenge ya Rugera na Shyira ubu baraduhambirije ku buryo tugiye kumara ukwezi twicaye. Ibi bitumye tutarya iminsi mikuru neza, ubundi aha bahafunze badusaba kujya kuzibura ikiraro cya Rubagabaga kandi imashini zikizibura byarazinaniye, bamwe muri bagenzi bacu batari inyangamugayo batangiye gufatwa bacukura inzu z’abandi. Turifuza ko badufasha bakatureka tugakomeza tukinura umucanga hano”.
Manishimwe akomeza avuga ko ariho bakura amafaranga abatunga n’imiryango yabo, bubatsemo inzu, abandi bakuramo ubukode.
Uwamahoro Marigarita, umwe mu bagore bikoreraga umucanga ku mugezi wa Giciye, na we ashimangira ko byabateje ubukene.
Yagize ati: “Ubundi twikoreraga umucanga muri Giciye tugakuramo udufaranga tuguramo ibiryo, tugatura ibimina, tukaguramo ibikoresho by’ishuri n’ibindi none ubu tumaze ukwezi kose tudakora. Bamwe mu basore bo batangiye kubafatira mu mirima y’abandi biba, tekereza ko twakoraga hano turi abantu basaga 1000, ubu barajya hehe ko na Rubagabaga bavuga ko nta modoka ziri kujya kuzanayo umucanga kubera ko ari mubi uvanze n’igitaka?”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, na we ashimangira ko bahagaritse bariya bantu mu rwego rwo kugira ngo batabare kiriya kiraro cya Rubagabaga cyari kimaze kuzura umucanga.
Yagize ati: “Bariya bacukuraga umucanga muri Shyira, Rugera n’ahandi bose twabasabye ko bajya kujabura umucanga ku kiraro cya Rubagabaga kubera ko twamaze kubona ko ugenda uhuzura. Numvise ko hari bamwe mu rubyiruko rwatangiye kwiba ntabwo ari byo kuko uzafatwa yibye bikamuhama azabihanirwa n’amategeko, nibabanze bakuremo uriya mucanga wa Rubagabaga mu minsi mike barasubira aho bakoreraga”.
Meya Mukandayisenga avuga ko bagiye gutabara Rubagabaga nyamara aho bajaburaga umucanga mu mazi n’aho imigezi yatangiye kuzura kubera umucanga wahezemo.
Abacukuraga muri iyi migezi binubira urugendo bakora bajyayo ngo kuko ari mu bilomtero 7, bagasanga itike ari yo itwara umushahara wabo kuko bahembwa 1500 ku munsi, bakanakuramo ifunguro rya saa sita.