Abaturage biganjemo abafite imirima mu hazwi nko ku ‘Kora’ mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imyanda yiganjemo amashashi, amacupa ya purasitiki n’ibimene by’amacupa bijugunywa mu mirima yabo, bikabangamira ubuhinzi.
Bifuza ko hagira igikorwa byihuse hagatunganywa inzira zigana ku kimoteri cyo muri ako gace zangiritse, ndetse icyo kimoteri kikanavugururwa, mu gukumira igihombo giterwa no gusarura bike, bitewe n’iyo myanda idindiza imyaka baba bahinze.
Nsekanabo Théodomir ati: “Usanga imirima yacu yuzuye amashashi n’amacupa, tugahora buri munsi turwana no kubitoragura tubivanamo. Hari ubwo tuba turimo guhinga cyangwa tubagara ibicupa bikadukomeretsa yewe n’imyaka tuba twahinze ntibone uko ikura ngo itange umusaruro, bitewe n’ibyo bishashi hamwe n’amacupa biba byuzuyemo. Ababimenamo twibaza niba ari ifumbire baba badushyiriramo bikatuyobera”.
Undi ati “Imirima n’imyaka yacu birangirika cyane, biturutse kuri iyo myanda itabora baba bamennyemo. Baba bayirunze mu bifuka bakaza bakabijugunyamo, ibindi bakabinyanyagizamo. Turabangamiwe cyane, dukeneye kumenya niba imirima yacu ariyo yatoranyirijwe kugirwa ingarani bitaba ibyo imyanda ikagira ahantu hazwi imenwa hatatubangamiye, kandi hadashyira ubuzima bwacu mu kaga”.
Abaturage batunga agatoki abashinzwe gutunda imyanda bayivana mu masoko na santere y’ubucuruzi byo ku Kora, biri mu gace icyo kimoteri kibarizwamo, kuba aribo bacunga ku ijisho ba nyiri imirima, bakabimenamo.
Bamwe mu batunda iyo myanda, bo bakemeza ko kuyimena mu mirima y’abaturage, baba batinya urugendo rwa kure bakora bayijyanye ku kimoteri kandi n’inzira zijyayo zikaba zihoramo ibinogo n’icyondo cyinshi, ku buryo mu gihe cy’imvura haba hahindutse isayo kuhanyura bikagorana. Ibi kandi ngo biniyongeraho kuba icyo kimoteri ubwacyo gishaje cyane.
Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko bagiye kwihutira kukivugutira umuti.
Yagize ati “Turimo gukurikirana iby’iki kibazo dufatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse na kompanyi ishinzwe gutwara imyanda, kugira ngo abayitunda bubahe imirima y’abaturage, birinde kuyimenamo inyanda. Tugiye kujya dukora igenzura rihoraho ku buryo n’uzafatirwa muri iryo kosa azabiryozwa”.
Ati “Dufite gahunda yo gutunganya kiriya kimoteri ku buryo imyanda ibora n’itabora itandukanywa, no kuba mu gihe imyanda yuzuye, hajya habaho kuyimurira mu bindi bimoteri by’ahandi mu kwirinda ko cyakuzura. Ni ingamba twizeye neza ko zizatanga umuti uzagira uruhare rufatika mu kuba icyo kibazo kitongera gusubira”.
Usibye abahafite imirima, abaturiye icyo kimoteri bo banagaragaza ko umunuko ukabije ukunze kumvikanamo, cyane cyane mu gihe cy’imvura ubahangayikishije bidasize n’impungenge z’abana babo bagikiniramo, hakaba n’abarogotamo imyanda. Ibi bikaba bikomeje kubabera ihurizo mu guhangana n’indwara ziterwa n’umwanda.