Abakorera mu Isoko rya Mukamira riherereye mu Karere ka Nyabihu bagaragaje ko babangamirwa cyane n’ibibazo by’amazi menshi aryuzuramo iyo imvura yaguye ndetse bakabura aho bapakururira ibicuruzwa byabo.
Izi mbogamizi bagaragaje ko ziri mu bituma abagana Isoko rya Mukamira bagenda bagabanuka ndetse rikaba rititabirwa uko bikwiye.
Muri iri soko hagaragara ibisima byinshi byo gucururizaho bitariho ibicuruzwa, ahandi imiryango ifunze yararitsweho n’ibitagangurirwa.
Agace gato gusa ko mu marembo y’iri soko ni ho usanga bake mu bacuruzi b’ibiribwa.
Aba bacuruzi ndetse n’uhagarariye abikorera muri Mukamira basabye inzego bireba gushaka umuti ku bituma isoko ryabo rititabirwa kuko bikomeje rishobora gufunga imiryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide, yavuze ko nubwo bimeze bityo inzego z’ubuyobozi hari ingamba zafashe mu gukemura iki kibazo.
Isoko rya Mukamira ryubatswe mu 2008, rikaba riri hagati y’andi masoko ateye imbere ya Kora na Byangabo.