Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Nyabihu: Itotezwa ry’abangavu babyariye iwabo ritiza umurindi igwingira ry’abana
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Nyabihu: Itotezwa ry’abangavu babyariye iwabo ritiza umurindi igwingira ry’abana

igire
igire Yanditswe June 19, 2024
Share
SHARE

Bamwe mu bangavu babyariye iwabo bo mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko kubera gutotezwa n’ababyeyi babo bibahungabanya bigatuma batita no ku bana baba barabyaye, iki ngo akaba ari kimwe mu bitiza umurindi igwingira ry’abana muri Nyabihu.

Akarere ka Nyabihu kakunze kugaragaramo ikibazo cy’igwingira kandi ari kamwe mu tweza imyaka myinshi inyuranye kakaba kandi karangwamo ubworozi bwinshi ndetse bwateye imbere, ariko hakaba havugwamo ibibazo byinshi bitiza umurindi igwingira harimo n’imyumvire ikiri hasi mu gutegura indyo yuzuye, kuri ubu rero abangavu babyariye iwabo bavuga ko badahabwa amahoro n’urukundo ku babyeyi ngo babone umwanya uhagije wo gutegura indyo yuzuye.

Uwimana Eugenie wahinduriwe amazina kubera umutekano we ni umwe mu babyariye iwabo wo mu Murenge wa Bigogwe avuga ko yabyaye afite imyaka 17, ariko ngo yahuye n’itotezwa rikomeye ku buryo yaburaga amashereka kuko nawe atahabwaga ifunguro, ngo n’aho umwana amariye kugera mu gihe cyo kurya abura uburyo bwo kumwitaho

Yagize ati: “Nagize ikibazo cyo guterwa inda ndi muto cyane, ababyeyi banjye bananirwa kwakira iki kibazo ku buryo navuga ko umwana wanjye yatangiye kugwingira akiri mu nda, kuko banyimaga ibiryo, aho mbyariye bampoza ku nkeke nawe urabyumva nyuma yo kubyara nta mashereka nagize, njye n’umwana twicwa n’inzara kugeza ubwo mubona uyu mwana wanjye ari mu mutuku n’ingaruka z’ababyeyi banjye bantoteje”.

Mukamwiza Gertulde we avuga ko amagambo mabi y’ababyeyi atuma abuzukuru babo bakomoka ku bangavu babyariye iwabo, ari yo atuma abana bagaragaraho imirire mibi

Yagize ati: “Tekereza ko nyoko ukubyara akwimye ifu y’igikoma, ukirirwa ubusa uzi ko yakubyaye wowe wagirira impuhwe abo wabyaye, aha rero njyewe kumbwira ngo Umujyanama w’ubuzima arambwira ngo ntegute indyo yuzuye n’uwo twabyaranye atanyitaho, mpitamo kwinywera akayoga cyangwa ikigage ngasinzira, ubwo umwana se niba arimo gukurura ibere ntacyo akuramo yakura gute, ababyeyi bacu ni bo batuma ikibazo cy’igwingira kidacika hano muri Nyabihu”.

Mukamwiza akomeza avuga ko uretse no kuba abana babyaye bagwingira kubera kubura indyo yuzuye ngo na bo ubwabo (abangavu) barahungabana bikabaviramo kuba abasinzi no gufata ibindi biyobyabwenge nk’itabi.

Yagize ati: “Kuri ubu nakubwira ko n’ubwo ubona abakobwa batewe inda biteye udutenge bagerageza gusa neza bamwe muri twe hari ubwo turarira inzoga gusa gusa, mbese  twabaye ibikuke, ubuyobozi nibutegurire amahugurwa ababyeyi bafite abana babyariye iwabo”.

Yongeraho ko hari bamwe mu bangavu babona bibagoye bagahitamo kubata bakajya gushaka indi mibereho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, nawe ashimangira ko iki kibazo koko mu Karere ka Nyabihu kihagaragara ariko kuri ubu ngo harimo gukorwa ubukangurambaga.

Yagize ati: “Ikibazo cy’abana babyarira iwabo koko muri kano karere kirahari, kugeza ubwo abo babyara bahura n’ingaruka z’imirire mibi, aha rero tuganiriza ababyeyi, tubatoza kwakira ibyabaye ku bana babo, bakitoza kubana na bo mu mahoro, kuko nyuma y’uko umwana w’umukobwa abyariye iwabo ubuzima burakomeza”.

Uyu muyobozi akomeza asaba ababyeyi b’aba bana babyariye iwabo kubafasha gukomeza kwiga, kugira ngo babagarurire icyizere cy’ejo hazaza kandi bakabafasha kurera abana babyaye mu buryo baba batateguye.

Imibare yo muri Kamena 2023 igaragaza ko mu Karere ka Nyabihu hari abangavu bagera kuri 87, babyaye batarageza ku myaka y’ubukure, aba rero abana babakomokaho ngo bakunze guhura n’ikibazo cy’imibereho mibi kubera ko abenshi bakunze kubaho mu buzima bubi.

Muri rusange ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), mu mwaka wa   2023 cyagaragaje ko mu Rwanda hose abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bagera kuri 19 406.

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire June 19, 2024 June 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?