Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Nyagatare: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batangiye guhabwa moto
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Nyagatare: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batangiye guhabwa moto

igire
igire Yanditswe January 30, 2023
Share
SHARE

Nyagatare: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batangiye guhabwa moto
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangiye gufasha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kubona moto zizabafasha kunoza akazi kabo neza, ku ikubitiro hakaba hatanzwe moto 49 abazihawe basabwa kurushaho kwegera abaturage.

Izi moto  zatangiye gutangwa kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2022 ubwo habaga inama Mpuzabikorwa ywhurijwemo abayobozi guhera ku Mudugudu kugeza ku Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko batanze izi moto kugira  ngo aba bayobozi barusheho kwegera aabaturage ndetse banabiteho by’umwihariko.

Yagize” Dore muhawe izi moto ngo mukore akazi kanyu neza, murasabwa kuzikoresha neza mufasha abaturage  guhabwa serivise,mbese mugashyashyanira umuturage. Ikindi kandi mwirinde gusiragiza umuturage.”

Byumvuhore Jonas uyobora Akagari ka Ntoma gaherereye mu Murenge wa Musheri, yavuze ku kuntu yabuze uko agera ku muturage wari wakubiswe akitabaza inzego zo hejuru avuga ko iki kinyabiziga kizamufasha cyane.

Yagize ati”Byarambabaje kubura uko ngera ku muturage wanjye wari wakubiswe akanakomeretswa, ariko ubu ngiye kujya ntabarira ku gihe, nkore ubukangurambaga ndetse ngere  ku muturage  muhe serivise nziza.”

Kemirembe Odeth uyobora Akagari ka Nyendo mu Murenge wa Rwimiyaga avuga ko bajyaga bagira ikibazo cyo kuzenguruka mu Kagari kubera kubura moto bigatuma bakererwa kwita ku bibazo by’abaturage.

Yagize ati” Twari dufite ikibazo gikomeye cyo kugera ku muturage yahuye n’ikibazo cyangwa  tugiye mu bukangurambaga tugatega moto biduhenze rimwe na rimwe ntitunagerereyo ku gihe, ariko ubu tugiye kwita no guha umuturage serivise nziza kuko igihe azajya atwitanabaza  tuzajya tibonekera igihe

Moto zatanzwe zakurikiye mudasobwa nazo zahawe aba bayobozi kugira ngo barusheho guha umuturage serivisi nziza,, kuri ubu hatanzwe moto 49 ku banyamabanga nshingwanikorwa b’utugari bari bujuje ibyangombwa bisabwa, mu gihe abazahabwa moto bose hamwe ari 108 b’utugari twose tugize Akarere ka Nyagatare.

Akanyamuneza kari kose ku banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahawe moto
Abahawe moto ni 49 mu gihe abazazihabwa bose ari 108
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yasabye aba bayobozi kurushaho kwegera abaturage

You Might Also Like

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa

Karongi: Ikibazo cy’ibiryo by’amatungo gituma bajya kubigura muzindi ntara

Umujyi wa Kigali watanze inzu ku miryango 172 yatujwe mu Mudugudu wa Mpazi

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

igire January 30, 2023 January 30, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?