Kuri iki Cyumweru, abaturage mu ngeri zitandukanye biganjemo urubyiruko bo mu Karere ka Nyagatare, bitabiriye urugendo rwo kwibohora rwiswe “Liberation Walk” rubanziriza umunsi nyir’izina wo Kwibohora wizihizwa tariki 4 Nyakanga buri mwaka.
Uru rugendo rw’ibirometero 21 rwahereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare, rugasorezwa ahitwa Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ahabitse amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora igihugu, kuko ari ho hari agace ingabo zahoze ari iza RPA zigaruriye bwa mbere mu Rwanda ahazwi nko kuri “Agasantimetero”.
Muri aka gace kiswe Agasantimetero kandi ni na ho hari indake ya Gikoba ifite metero ebyiri umanutsemo hasi n’ebyiri z’ubutambike, iyi ikaba yarimo akameza n’intebe uwari umuyobozi w’urugamba icyo gihe ari na we Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri ubu Paul Kagame, yifashishaga mu gutegura neza urugamba.
Ku rundi ruhande kandi, uru rugendo runagamije kwishimira ibimaze kugerwaho muri aka Karere ka Nyagatare mu myaka 29 ishize, harimo kuba muri aka Karere hamaze kugezwa ibikorwa remezo nk’imihanda ya kaburimbo n’iy’imihahirano yose hamwe ireshya na kilometero 1,014, harimo ibirometero 195.4 bya kaburimbo.
Hari kandi amavuriro 106 arimo ibitaro bibiri byo ku rwego rw’Akarere n’Ibigo Nderabuzima 21, ibigo by’amashuri 273 bikubiyemo amashuri abanza 185, ayisumbuye 76, ay’ubumenyingiro 10, na Kaminuza ebyiri, hakaba hanishimirwa iterambere ry’ubworozi, aho muri aka Karere habarizwa inka zisaga ibihumbi 217 n’andi matungo, bitanga ibikomoka ku bworozi birimo amata, inyama n’ibindi.
Uru rugendo rwo kwibohora rwiswe “Liberation Walk” rwanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel ndetse n’Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko.