Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Nyagatare: Barasaba gukorerwa umuhanda ubageza ku Mulindi w’Intwari
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Nyagatare: Barasaba gukorerwa umuhanda ubageza ku Mulindi w’Intwari

igire
igire Yanditswe April 28, 2025
Share
SHARE

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bifuza ko bakorerwa umuhanda ubageza ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, bikajya biborohera gusura ako gace gafite amateka yo kubohora Igihugu.

Uwo muhanda urasabwa by’umwihariko n’abatuye mu Mirenge ya Karama na Mukama mu Karere ka Nyagatare yegereye Akarere ka Gicumbi.

Bavuga ko uyu muhanda ukozwe byakorohereza abashaka gusura no kumenya amateka yo ku Mulindi w’Intwari mu Murenge wa Kaniga.

Nkusi Thacien yagize ati: “Twifuza ko uyu muhanda wakorwa inzira igana ku Mulindi w’Intwari ikagendwa. Ibi byatuma umuturage w’aha ufite ubushake bwo kujya gusura aha hantu hari icyicaro gikuru cy’ingabo zari ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Kuva aha ujyayo si kure, ariko imigendekere y’aho itagira umuhanda iragoye. Ubuyobozi burebe uko bwadukorera umuhanda rwose.”

Bavuga ko uretse gusura amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, abo baturage bavuga ko uwo muhanda warushaho koroshya ubuhahirane bw’Akarere ka Nyagatare n’aka Gicumbi.

Ikindi ariko ngo uyu muhanda wahuza Umulindi w’Intwari n’ibindi bice byo mu karere Ka Nyagatare byabereyemo urugamba rwo kubohora igihugu. Ibi ngo byatuma umubare w’abawukoresha baba benshi bikazamura ubucuruzi aho unyura.

Murangwa Darius agira ati: “Dukorewe umuhanda wa kaburimbo uhuza ibi bice bibitse amateka byatuma hari ba mukeraruhendo bajya baza gusura yaba muri Nyagatare ndetse na Gicumbi. Ibi byatuma amasantere yacu yanyurwamo n’uyu muhanda ashyuha ndetse agacuruza kuko uwo mubare w’abahanyura hari amaserivisi n’ibicuruzwa bajya bakenera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko bashonje bahishiwe kuko uyu muhanda uzakorwa bitari kera.

Ati: “Ku kibazo cy’abifuza ko hakorwa umuhanda uduhuza n’Akarere ka Gicumbi byumwihariko ku Mulindi w’Intwari, twababwira ko biri mu guteganywa gukorwa. Amakuru twabaha ni uko ubu turi gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) aho banaje gusura uyu muhanda kugira ngo harebwe ibisabwa kugira ngo ukorwe. Ni umuhanda mu by’ukuri wazafasha muri byinshi yaba ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’imigenderanire muri rusange.”

Kugeza ubu igice cy’uyu muhanda giherereye mu Karere Ka Nyagatare cyari cyarashyizwemo umuhanda wa kaburimbo iciriritse.

Mu gihe uyu muhanda wakorwa wanyura mu bice by’ingenzi byabanje gufatwa bikanakorerwamo n’Ingabo za RPA Inkotanyi mu cyitwaga ‘Agasantimetero.’

 

You Might Also Like

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

KIBUNGO:Hari abaganga bakoraga mu bitaro bya Kibungo banenzwe kwijandika muri Jenoside

IMPANURO:Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kujya i Cabo Delgado

igire April 28, 2025 April 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Umwaka utaha umubare w’abiga igiforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye uzikuba kabiri
ubuzima

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?