Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bifuza ko bakorerwa umuhanda ubageza ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, bikajya biborohera gusura ako gace gafite amateka yo kubohora Igihugu.
Uwo muhanda urasabwa by’umwihariko n’abatuye mu Mirenge ya Karama na Mukama mu Karere ka Nyagatare yegereye Akarere ka Gicumbi.
Bavuga ko uyu muhanda ukozwe byakorohereza abashaka gusura no kumenya amateka yo ku Mulindi w’Intwari mu Murenge wa Kaniga.
Nkusi Thacien yagize ati: “Twifuza ko uyu muhanda wakorwa inzira igana ku Mulindi w’Intwari ikagendwa. Ibi byatuma umuturage w’aha ufite ubushake bwo kujya gusura aha hantu hari icyicaro gikuru cy’ingabo zari ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Kuva aha ujyayo si kure, ariko imigendekere y’aho itagira umuhanda iragoye. Ubuyobozi burebe uko bwadukorera umuhanda rwose.”
Bavuga ko uretse gusura amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, abo baturage bavuga ko uwo muhanda warushaho koroshya ubuhahirane bw’Akarere ka Nyagatare n’aka Gicumbi.
Ikindi ariko ngo uyu muhanda wahuza Umulindi w’Intwari n’ibindi bice byo mu karere Ka Nyagatare byabereyemo urugamba rwo kubohora igihugu. Ibi ngo byatuma umubare w’abawukoresha baba benshi bikazamura ubucuruzi aho unyura.
Murangwa Darius agira ati: “Dukorewe umuhanda wa kaburimbo uhuza ibi bice bibitse amateka byatuma hari ba mukeraruhendo bajya baza gusura yaba muri Nyagatare ndetse na Gicumbi. Ibi byatuma amasantere yacu yanyurwamo n’uyu muhanda ashyuha ndetse agacuruza kuko uwo mubare w’abahanyura hari amaserivisi n’ibicuruzwa bajya bakenera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko bashonje bahishiwe kuko uyu muhanda uzakorwa bitari kera.
Ati: “Ku kibazo cy’abifuza ko hakorwa umuhanda uduhuza n’Akarere ka Gicumbi byumwihariko ku Mulindi w’Intwari, twababwira ko biri mu guteganywa gukorwa. Amakuru twabaha ni uko ubu turi gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) aho banaje gusura uyu muhanda kugira ngo harebwe ibisabwa kugira ngo ukorwe. Ni umuhanda mu by’ukuri wazafasha muri byinshi yaba ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’imigenderanire muri rusange.”
Kugeza ubu igice cy’uyu muhanda giherereye mu Karere Ka Nyagatare cyari cyarashyizwemo umuhanda wa kaburimbo iciriritse.
Mu gihe uyu muhanda wakorwa wanyura mu bice by’ingenzi byabanje gufatwa bikanakorerwamo n’Ingabo za RPA Inkotanyi mu cyitwaga ‘Agasantimetero.’