Abatuye Akarere Ka Nyagatare bijejwe ko ahazwi nka Gikoba habumbatiye amateka yo kubohora igihugu, hagiye kubakwa no gushyirwa ibimenyetso mu rwego rwo gusigasira ayo mateka.
Ibi byagarutsweho ubwo abarenga ibihumbi bine bo muri aka Karere n’abaturanyi babo bakoraga urugendo rw’amaguru rureshya n’ibirometero 21 rwo kwizihiza ku nshuro ya 31 yo Kwibohora, rwatangiriye kuri Stade yaka Karere ka Nyagatare berekeza Gikoba mu Murenge wa Tabagwe.
Saa tatu z’igitondo nibwo abaturage barenga ibihumbi bine b’i Nyagatare n’abandi bahagariye Uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba bifatanyije muri uru rugendo.
Bahagurutse kuri Stade y’aka Karere mu rugendo rutegura kwizihiza ku nshuro ya 31 kwibohora.
Uru rugendo bakoze amasaha atandatu n’amaguru mu rwego rwo kwisanisha n’ingabo zari zishamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi zabohoye igihugu, dore ko i Kagitumba ariho harasiwe isasu rya mbere taliki 1 Ukwacyira 1994 ryatangije urugamba rwo kubohora ibihumbi by’Abanyarwanda bari baragizwe impunzi n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri.
Bamwe mu babaye mu buhunzi bemeza ko babonye igihugu gitekanye kandi gikungahaye.
Bamwe mu babohoye Igihugu barimo na Rtd Gikoko Jane, avuga ko urubyiruko rufite igihugu gitekanye kandi giteye imbere mu ntoki zabo bityo narwo rufite inshingano yo gusigasira ibyagezweho.
Gikoba muri uyu mwaka imaze gusurwa n’abarenga 1500.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari utangiye hagiye kubakwa bigezweho kugirango amateka Gikoba ibumbatiye asigasirwe kandi hakomeze gusurwa.