Urubyiruko 2064 rw’Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 rwatangiye Urugerero rudaciye ingando mu Karere ka Nyagatare, ruzibanda ku bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage, birimo iby’amaboko ndetse n’iby’ubukangurambaga.
Mu Kagari ka Kanyonza mu Murenge wa Matimba ahatangirijwe ibikorwa by’uru rugerero ku rwego rw’aka Karere, uru rubyiruko rusoje amashuri yisumbuye rufatanyije n’abaturage bo muri aka Kagari, babyukiye mu bikorwa byo kubakira abaturage batishoboye mu Mudugudu wa Musebeya.
Muri rusange, imirimo y’amaboko izakorwa n’uru rubyiruko irimo kubakira abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni, gukurungira inzu, kubaka rondereza no gutunganya imihanda.
Uru rubyiruko ruzanashishikariza abaturage kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza no kwisigamira muri gahunda ya Ejo Heza.
Bazanakangurira kandi abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda indwara ya Malaria zirimo kuryama mu nzitiramibu, kubakangurira kwishyura imisoro ku gihe no kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge.
Umwaka ushize, Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 11 mu Karere ka Nyagatare zakoze ibikorwa bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 132 Frw, ziyongera ku bukangurambaga zakozwe kuri gahunda zitandukanye za Leta ndetse ngo hari icyizere ko ibizakorwa muri uyu mwaka bishobora kuzakura kabiri iby’umwaka ushize.