Mugihe u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara ukagera kuri 126/100 000 bitarenze 2024 uvuye ku bagore 210/100 000 mu mwaka wa 2013 na 2014, hari bamwe mu babyeyi bagaragaza ko babona bitangiye kugerwaho ngo kuko ntabakubyarira murugo.
Aba ni bamwe mu babyeyi bibarukiye ku kigo nderabuzima cya Nyakariro, bagaragaza ibyishimo batewe na serivisi zigatangirwa kuko ngo zitandukanye n’izahatangirwaga mbere. Bavuga ko ababyeyi bari baracitse kuhabyarira bagahitamo kubyarira murugo ngo kuko bazaga bakabura aho kuryama ndetse bakabura n’ubakira.
“Mbere abantu babyariraga murugo cyangwa bagatinya kuza hano bakigira I Masaka, kuko hariya help hari hatoya haza nk’abarwayi benshi ugasanga bamwe baryamye no hasi, ariko ubu noneho harisanzuye harimo ibitanda byinshi ntawe ukiryana hasi. Twabaga tuziko nubundi nituramuka tuje hano turyama hasi, ubwo rero bagahitamo kubyarira murugo aho kuryama hasi.”
Ibi kandi uyu mubyeyi arabihurizaho na mugenzi we umaze kubyarira muri iki kigo nderabuzima, aho agaragaza ko byari bigoye kuhagana kuko utari kwishimira kuryama hasi.
Ati”mbere nyine ntabwo habaga hisanzuye, kuburyo umuntu yaburaga aho kuryama bigatuma hari ababyarira iwabo cyangwa se bakajya mubindi bitaro, ariko ubungubu harisanzuye ntakibazo.”
Mugabo Bosco ni umuyobozi mukuru w’iki kigo nderabuzima, avuga ko byari ikibazo gikomeye kubona umubyeyi uje kubyara aryama hasi abandi bakaryama bacurikiranye, gusa akagaragaza ko bagifite imbogamizi ya Laboratory, ngo kuko batabasha gupima indwara zandura n’izitandura.
“Bigaragara ko ababyeyi bitabiriye kubyarira Kwa muganga kuburyo ubu turi 100% kubabyeyi babyarira Kwa muganga ndetse n’abana bapfa bavuka ntabagihari kuko dufite 0%. Ubu icyo dusaba Kandi kikaba kikiri imbogamizi, ni ukubakirwa service ya Laboratory, kuko nkuko bizwi hari indwara zandura n’izitandura nk’igituntu na Malaria, tuzipimira mukumba Gato dufite ka Laboratory. Ariko twubakiwe indi laboratory ifite ubushobozi, byatuma tuvura neza kurushaho.
Mbere y’uko iki kigo nderabuzima cyagura ibikorwa byacyo, hari icyumba kimwe cy’ababyeyi(Naternite), ariko ubu bakaba bafite ibyumba bine ndetse n’umubare w’abaganga waeiyongereye uva kuri bane ugera kuri 20.