Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Nyamagabe: Inyubako zari zaragenewe ubukerarugendo bushingiye ku mateka zimaze imyaka 10 zidakoreshwa
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Nyamagabe: Inyubako zari zaragenewe ubukerarugendo bushingiye ku mateka zimaze imyaka 10 zidakoreshwa

igire
igire Yanditswe October 26, 2024
Share
SHARE

Abatuye ahazwi cyane nko mu Kunyu mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, baribaza impamvu inzu zari zarahubatswe zirimo gusenyuka ubuyobozi bubirebera kandi zaratwaye amafaranga, zikaba zanakoreshwa ibindi aho gupfa ubusa nyuma y’imyaka isaga 10.

Izi ni inyubako ebyiri ziherereye hejuru y’umuhanda uva mu Murenge wa Tare ahitwa mu Gasarenda ukomeza ugana mu mirenge ya Musebeya na Buruhukiro.

Imwe nto yo yaranasakambutse ku buryo isigaye ari itongo, iya kabiri yo ni inyubako nini igizwe n’ibyumba byinshi na salle nini, yo iracyasakaye ariko nayo irimo kwangirika.

Isigaye ari aho bahurira ingano kuko harimo ibisigazwa by’ibyatsi by’ingano, ikibumbano cy’inka cyari nk’ikirango cy’aka gace kazwi nk’akabagamo amazi aryohera inka, aborozi bita amazi ahiye, iki nacyo cyatangiye gusenyuka.

Abatuye muri aka gace n’abaturiye izi nyubako nabo babibona uku bakibaza icyabuze ngo izi nyubako zatwaye amafaranga ya leta zibyazwe umusaruro cyangwa se zihabwe abo zagirira akamaro.

Aba baturage basanga iki ari igihombo haba kuri Leta ariko no kuri bo ubwabo kuko aha hantu hakoreshwa icyo hagenewe byagira uruhare mu kwihutisha iterambere ryabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Ildebrand, avuga ko izi nyubako zari zaragenewe ubukerarugendo bushingiye ku mateka ajyanye n’inka y’aka gace.

Aka ni agace kazwi nko ku munyu ahari iriba ngo kuva hambere ryashorwagaho inka ziturutse hirya no hino kuko ngo ryari rifite amazi ahiye, aya ni amazi aba arimo umunyu akaryohera inka cyane, ariko ngo uyu mushinga waje kunanirana.

Niyomwungeri akavuga ko barimo gutekereza ikindi izi nyubako zakoreshwa.

Izi nzu zubattswe mu mwaka wa 2012, zari zatwaye miliyoni 116 Frw.

 

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire October 26, 2024 October 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?