Kudohoka ku inzego z’ibanze mu gukora amarondo, ngo nibyo birimo gutanga icyuho cyo kwiyongera kwa magendu mu Karere ka Nyamasheke, ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’aka Karere bwiyemeje gukora ubugenzuzi bw’aya marondo cyane cyane mu Mirenge ikora ku kiyaga cya Kivu kuko ngo ariho iyi forode inyuzwa.
Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu by’umwihariko mu Mirenge ya Gihombo na Kagano mu Karere ka nyamasheke, niho hagaragazwa nk’ibyambu bikomeye binyuzwaho ibi ibicuruzwa bitemewe bya forode umunsi ku munsi.
Nubwo bahamyako basobanukiwe n’ingaruka za forode ku bukungu bw’igihugu, ngo amayeri menshi abayikora bakoresha niyo atuma idahashywa uko bikwiye.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert asanga uruhare rw’abaturage rutagaragara mu kurwanya iyi magendu.