Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Nyamasheke: Yatemewe imyaka n’abo yatesheje bashaka zahabu
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuhinzi

Nyamasheke: Yatemewe imyaka n’abo yatesheje bashaka zahabu

igire
igire Yanditswe April 18, 2025
Share
SHARE

Rugemintwaza Cassien w’imyaka 57 utuye mu Kagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, yasanze bamutemeye ibiti bigera kuri 200 by’imyumbati n’ibitsinsi by’amateke, hakekwa abateshejwe bacukura zahabu mu yindi sambu ye byegeranye. 

Rugemintwaza Cassien avuga ko abo bantu biraye mu isambu ye iri mu Mudugudu wa Kirombozi, Akagari  ka Mpumbu, nyuma y’uko na we yafungiwe kuyicukuramo zahabu mu buryo butemewe, ndetse na bamwe mu bakekwa bakaba barafatanyaga.

Avuga ko na we ubwe yamaze ibyumweru bitatu afunzwe hamwe n’abo bagenzi be bishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Kubera ko iyo sambu atayituriye, umwe mu bayituriye yamuhamagaye saa tatu z’ijoro ryo ku wa 15 Mata amubwira ko hari abantu abonye bajya gucukurayo amabuye y’agaciro.

Yahise ahamagara abayobozi n’abaturage bake, bagezeyo basanga abo bantu ni benshi kandi ngo bari butwaje intwaro gakondo.

Byatumye na we abo yitabaje bahamagara abaturage benshi baraza bagota abo bacukuzi, ariko bose barabacika bahata ibyo bakoreshaga.

Mu byo bahataye harimo telefoni igezweho (Smartphone), ibitiyo 3, amasafuriya 2 yo gutekamo, amasahani 4, ikarayi, n’imwe mu myenda bari bambaye.

Rugemintwaza avuga ko hagendewe kuri ibyo bimenyetso yaketsemo abantu batanu bakoranaga mbere bacukura muri iyo sambu ye, akanakeka ko ari bo  bamwangirije imyaka.

Ati: “Twahavuye mu ma saa cyenda z’igicuku zishyira ku wa 16 Mata, mugitondo umuturange wahanyuze ambwira ko imyaka yari mu murima wegeranye n’uwo hafi ya yose yatemwe.  Nkeka ko uko twabashakishaga ari ko bari baducunze, babonye tugiye bampimisha kunyangiriza imyaka gutyo.”

Anafite impungenge ko bashobora kumugirira nabi n’umuryango we.

Ati: “Imyaka yose bangije ntiri munsi y’agaciro k’amafaranga 100.000, nkagira impungenge ko nanjye bangirira nabi n’umuryango wanjye, cyane ko mu kuza gucukura ayo mabuye uretse kuyiba harimo no  kugira ngo ubuyobozi bugire ngo ni jye witwikiriye ijoro ngasubiramo, nongere mfungwe. Abo rero ntibanshakira ineza ni yo mpamvu nishinganisha.”

Akomeza avuga ko amazina y’abo batanu akeka yamaze kuyatanga mu buyobozi kugira ngo bakurikiranwe.

Yongeraho ko agiye gusiba aho bacukuye hose, iyi sambu akayiteramo icyayi, cyangwa se akabwira ubuyobozi niba ibigo bikora ubucukuzi byayimugurira  bikahakomeza ubwo bucukuzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Bushekeri Habarurema Cyprien, ahumuriza uyu muturage avuga ko ikibazo cye yakivuganyeho n’inzego z’umutekano bityo kirimo gukurikiranirwa hafi.

Yahamije ko iperereza ryatangiye gukorea n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bakekwa, ababikoze bakabiryozwa.

Ati: “Ntagire impungenge z’umutekano we  cyangwa uw’umuryango we kuko urinzwe. N’abo bacukuraga ayo mabuye y’agaciro nijoro binakekwa ko ari bo bamutemeye imyaka, ubwo bahataye ibikoresho byabo birimo telefoni, RIB mu iperereza ryaro twizeye ko izabatahura.”

Yasabye abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, kuko bashobora kubyuririraho bakaba banajya kwangiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bashakamo ayo mabuye.

Yanakomoje ku kuba ubwo bucukuzi bufite ingaruka nyinshi zirimo no kuhagakariza ubuzima, bityo hari ingamba ubuyobozi bwafashe zo kubuhashya.

Yavuze kandi ko n’ubu bugizi bwa nabi bwo kurandura imyaka y’umuturage butazihanganirwa.

You Might Also Like

Ubuhinzi bw’ibireti bwahinduriye ubuzima ab’i Nyabihu

RFA irashaka ibiti bivangwa n’imyaka muri buri murima

Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1

Abahinzi b’umuceri i Burasirazuba baratabariza toni 16.000 bejeje zikabura isoko

Hatangajwe ibiciro bishya by’amata

igire April 18, 2025 April 18, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?