Nyarugenge: Abari baturiye Camp Kigali bafite ibihamya by’uko Jenoside yateguwe kera

igire

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari batuye mu Biryogo bavuga ko uwashaka kumenya neza uko Jenoside yateguwe kera yazababaza, kuko bafite ibihamya byinshi nk’abantu bari baturiye ikigo cya Camp Kigali, ahabaga icyicaro gikuru cya gisirikare.

Ibi babitangaje ubwo bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, igikorwa cyabereye ahazwi nka Camp Kigali.

Uwimana Claudine warokokeye mu Biryogo, yavuze ku mateka ye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Interahamwe zamwiciraga umwana n’umugabo, na we akagenda asimbuka impfu nyinshi, akaza kurokoka. Avuga ko abibwira ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryaba ari yo ntandaro ya Jenoside, bakwiye kwibariza Abanyabiryogo.

Yagize ati “Jyewe n’umugabo wanjye ntitwashoboraga kubona uruhushya rwo gutura mu yahoze ari Segiteri Biryogo. Bari bararutwimye, byadusabaga kujya kurwaka muri Segiteri Nyakabanda. Ni ho hari konseye watwumvaga, ni na we waduhaga uruhushya rwo gutura.”

Ati “Noneho igihe cy’amashyaka menshi kigeze, byakomeye cyane CDR ibayeho. Hahise haza intagondwa zo muri CDR n’Interahamwe aho hantu nari ntuye bagakunda kuza kubera ko hari ku muhanda iruhande rw’umusigiti hariya mu Biryogo, bakaza kundirimbira bambyinaho bankandagira baririmba ngo ishyaka ni rimwe ni CDR, ngo umwanzi ni umwe ni Umututsi.”

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Nyarugenge, Safari Hamudu, yibukije abaturage ko kwibuka ari uguha agaciro abapfuye bazira uko Imana yabaremye, ko ari umwanya wo kubwira ababakomokaho ibyabaye, no kubigisha ko bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwenda ukomeye tubafitiye muri rusange, ariko by’umwihariko ku Bacitse ku icumu kuko guhora twibuka ni bwo buryo bwo kubaha agaciro n’icyubahiro bambuwe ubwo bicwaga bunyamaswa ariko bagenda gitwari. Nyagasani akomeze abatuze aheza mu ijuru baruhukire mu mahoro. Icyo twiyemeje, ntimuzazima duhari.”

Yongeyeho ati “Kwibuka nyabyo kandi ni inkingi ikomeye y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Tuyikomereho nk’Abanyarwanda, turwanye abagifite umugambi mubisha wo guhakana no gupfobya Jenoside.”

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Depite Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko umugambi muremure wamaze imyaka irenga 30 wo gutsemba Abatutsi ntaho wari guhurira n’ihanurwa ry’indege, byatumye u Rwanda rugwa mu kangaratete ko kugira impfubyi n’abapfakazi, ndetse Igihugu kirasenyuka burundu.

Yagize ati “Jenoside ntiyatewe n’ihanuka ry’indege y’uwari Perezida Habyarimana nk’uko bamwe babivuga, ahubwo wari umugambi wari warateguwe igihe kirekire. Nta Jenoside ishobora kubaho itarateguwe, kandi n’iyabaye mu Rwanda ni ko byagenze. Uyu mugambi wubakiye ku ngengabitekerezo y’irondabwoko yigishijwe Abanyarwanda mu gihe kirenga imyaka 30. Iyo ngengabitekerezo ikaba yarakomotse kuri politiki y’amacakubiri yatangijwe n’abakoroni igakwirakwizwa cyane cyane mu bantu bize, na bo bayigeza mu baturage. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye isozwa ry’izo nyigisho z’urwango n’amacakubiri yari imaze igihe kirekire itegurwa, inakwirakwizwa mu Banyarwanda.”

Mu Murenge wa Nyarugenge ni ho hari ikigo cya Camp Kigali cyari icyicaro cy’Ingabo z’Igihugu, ni ho hiciwe ingabo 10 z’Ababiligi babaga muri MINUAR, ndetse ni ho hatangirwaga imbunda na Gerenade zakoreshwaga n’Interahamwe mu kwica Abatutsi bari bahakikije. Aha kandi ni ho hari Radio Rwanda na Radio RTLM yagize uruhare rukomeye mu gucengeza amacakubiri y’urwango rwo kwibasira Abatutsi.

Uyu Murenge uherereye mu gace gafatwa nk’izingiro ry’Umujyi wa Kigali, wiciwemo Abatutsi benshi guhera tariki 07 Mata 1994, by’umwihariko kuri CHUK tariki 10 Mata 1994 hicirwa abarwayi n’abarwaza n’abaganga, bicwa nabi bigizwemo uruhare n’abarindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume, Interahamwe n’Impuzamugambi za CDR.

Ibitero byinshi byishe Abatutsi muri uyu Murenge byabaga biyobowe n’Interahamwe n’abasirikare bo mu nzego zo hejuru zikomeye nka Colonel Renzaho Tharcisse, General Laurent Munyakazi, Burugumesitiri Bizimana, Karera, n’abandi barimo Angelina Mukandutiye uherutse kongera gufatanya na Rusesabagina mu bitero byo kwica Abanyarwanda mu minsi ishize, Nyirabagenzi Odette, Karushara Rose, Padiri Munyeshyaka Wenceslas uba mu Bufaransa, n’izindi Nterahamwe nyinshi.

Share This Article