Nyarugenge: Uwaherukaga kugaragara akina “akadege” umurambo we wasanzwe muri Mpazi

igire

Umurambwo w’umugabo witwa Turimumahoro Antoine wari usanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto wasanzwe muri ruhurura ya Mpazi iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru  avuga ko umurambo wa nyakwigendera wagaragaye nyuma y’aho abaturage baherukaga umubona ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025 arimo gukina umukino w’amahirwe wahawe akabyiniriro k’Akadege.

Abazi nyakwigendera babwiye itangazamakuru ko bamuheruka ku wa Kane w’Icyumweru gishize arimo gukina uwo mukino w’Akadege ndetse bakanashimangira ko yari amaze guhomba amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 8.

Abaturage bashimangira ko bakeka ko nyakwigendera yaraba yarananiwe  kwiyakira agahitamo kujya kwiyahura.

Gusa hari abandi baturage bemeza ko aho yari arimo gukinira akadege hari kugirana amakimbirane n’abandi bantu ndatse bakanemeza ko yari yanyweye inzoga, bagakeka ko abo bantu baba baragize uruhare mu rupfu rwe  bakaba ari bo bamujugunye muri iyo ruhurura ya Mpazi.

Umurambo wa Nyakwigendera Turimumahoro,wasanzwe mu isayo ryo muri iyo ruhurura bigaragara ko wari uhamaze iminsi itari igera kuri itatu ndetse ukaba wari wanatangiye kwangirika.

Aba baturage bo muri aka gace bakomeza bashimangiye k o aho yakiniraga akadege ariho yanasize moto ye aho yaje kuhakurwa n’umukozi wa Kompanyi  y’imikino y’amahirwe nyuma yo kuyihabona idafite nyirayo.

Nyakwigendera akaba yabanaga na murumuna we mu Murenge wa Kimisagara,Akarere ka Nyarugenge ndetse bigashimangirwa ko kuva kuri uriya wa Kane nta muntu wongeye kumuca iryera.

Share This Article