Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Nyaruguru: Ababyeyi bahangayikishijwe n’inkuba zikubita ku mashuri
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Nyaruguru: Ababyeyi bahangayikishijwe n’inkuba zikubita ku mashuri

igire
igire Yanditswe February 6, 2024
Share
SHARE

Hari ababyeyi bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima bw’abana babo bari ku mashuri muri iki gihe cy’imvura, irimo no kugaragaramo inkuba cyane.

Nk’ubu mu Karere ka Nyaruguru mu mpera z’ukwezi gushize inkuba yakubise ishuri ribanza abana batandatu barahungabana.

Mu Ishuri Ribanza rya Mashya mu mwaka wa gatandatu aho inkuba iherutse gukubita abanyeshuri, ubwo twahageraga imvura yarimo igwa cyane ndetse yumvikanamo inkuba ku buryo bari babujijwe gusohoka ngo bajye gufata ibyo kurya.

Kuri iri shuri ribanza rya Mashya hari imirindankuba ibiri iri shuri ryahawe n’abafatanyabikorwa ku buryo ubuyobozi bwaryo buvuga ko iyo itahaba byari kuba ibindi. Ababyeyi mu bice binyuranye bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima bw’abana bari ku mashuri bagasaba ko kubaka amashuri byajya bijyana no kuhashyira imirindankuba.

Muri aka Karere ka Nyaruguru n’ubundi ngo inkuba iherutse gukubita ikigega cy’amazi igita mu kabande.

Abayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuro bitagira imirindankuba byiganjemo iby’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bavuga ko batakwibonaho ubushobozi bwo kuyigurira.

Mu Karere ka Nyaruguru habarurwa ibigo by’amashuri byose hamwe 118 gusa 22 nibyo bifite imirindankuba henshi byahawe n’abafatanyabikorwa. Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Nyaruguru, Joel Hagenimana avuga ko amashuri agiye gufashwa guhabwa imirindankuba akagenda yishyura buhoro buhoro ku buryo bitarenze ukwezi kwa Gatatu amashuri yose muri aka Karere azaba afite imirindankuba.

Kuva mu 2022, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yavuze ko abantu 273 bahitanywe n’ibiza byo gukubitwa n’Inkuba mu gihugu hose mu gihe cy’imyaka 5 yari itambutse abandi 882

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire February 6, 2024 February 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?