Ku mupaka w’Akanyaru uhuza igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burundi uherereye mu karere ka Nyaruguru, umunyamakuru wa Igire.rw ahageze i saa ine n’igice za mu gitondo. Nta muturage n’umwe ucaracara. Ni inzego z’umutekano ubona ziza zigusanganira uko wegera umupaka. Inzu zo hafi y’umupaka zirafunze. Urebeye kure wegera, ubona ibyuma by’umutuku n’umweru bibuza abantu gutambuka wambuka umupaka. Uko wegera ubazwa n’inzego z’umutekano zigusanganira zikubaza ikikuzanye. Wamara kugisobanura bakakubwira amabwiriza agenga imipaka ugakora icyo ugomba gukora. Mu byo utagomba gukora gufotora ntibyemewe.
Urebeye kure kumupaka ntamuntu wemerewe gutambuka
Kugira uwo muganira ku nkuru ikuzanye bisaba gusubira inyuma aho uhura n’abaturage cyangwa abandi ukeneye.
Ni n’uku byagenze mu gukora iyi nkuru y’abagore bahoze bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka w’Akanyaru bagowe n’imibereho nyuma y’uko umupaka w’u Burundi n’u Rwanda ufunzwe ku gice cy’uburundi, byahagaritse urujya n’uruza ndetse n’ubucuruzi ku mpande zombi. Aba bagore bahoze batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’igihugu cy’U Burundi, bahamya ko babayeho mu buzima n’imibereho bigoye, kuko ibyabatungaga bisa nk’ibitagihari.
Umwe muri bo Kamugwera Chantal na bagenzi be Ngezahayo Stephanie na Kigeme Aline bibumbiye muri cooperative “Izere Ubukire” ikorera kuri uyu mupaka w’akanyaru mu murenge wa Ngoma akarere ka Nyaruguru bahamya ko imibereho itaboroheye nyuma yaho imigenderanire ku mpande zombi ihagaze. Kamugwera ati” Ingaruka byatugizeho twabonaga abakiriya benshi hano ari urujya n’uruza, ndetse ibicuruzwa bimwe tukajya tubyambutsa i Burundi, ibindi nabo bakaza kubyitwarira. Ubu abakiriya ni bake, turangura ibintu bikaduheraho ndetse bikangirika bikadushyira mu gihombo gikabije.”
Ngezahayo Stephanie, nawe agaragaza ko ubuzima bugoranye nyuma yifungwa ry’umupaka.
Ati” imibereho yacu yasubiye inyuma cyane, kubera ko niba nk’umunyamuryango mu kwezi yarabonaga inyungu y’ibihumbi icumi (10,000 Frw) ubu akaba atabona n’ibihumbi bitanu (5000 Frw) ni ikibazo gikomeye.” Mugenzi wabo Kigeme Aline nawe ashimangira ko ubuzima bw’abakorera ubucuruzi ndetse n’abatuye muri ibi bice byo ku nkengero z’umupaka w’Akanyaru bugoye ugereranyije n’uko byahoze mbere. Ati” Muri iyi minsi umupaka ufunze ibintu byose bisa nk’ibyahombye, nta bantu baza natwe ntabwo tubasha kwambuka ngo tujyane ibucuruzwa twacuruzaga, ikindi kandi abatuye aha ntabwo baza guhaha nk’uko babikoraga kuko imirimo bakoreraga hano itagikora.’’
Gusa ngo aho si ho hari amaramuko gusa. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko hari uburyo bwashyizweho bufasha abaturage gukomeza kugira imibereho myiza, ndetse bugashishikariza abaturage gukoresha amasoko ari imbere mu karere, kuko naho hari amahirwe menshi yo kubona abakiriya kandi benshi, cyane ko ari akarere gafite ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukingu Gashema Janvier
ati ” Barakorera ahahari ku butaka buhari, ku bakiriya bahari, kandi hari uburyo bwashyizweho bwo gukomeza kubafasha kugira ngo imibereho y’abaturage ikomeze igende neza. Usibye nabo bo ku mupaka n’abandi b’imbere mu karere hari ibikorwa byinshi bakora ubuzima bugakomeza.”
Inyubako z’ubucuruzi zacururizwagamo ibiribwa bitandukanye ,imyenda , inkweto ndetse n’ibyo kurya bitetse ubu zirafunze. Ibi byose byahagaze ubwo Tariki 11 Mutarama 2024 Guverinoma y’u Burundi yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka, abaturage bayituriye bakoraga ubucuruzi butandukanye bwambukiranya umupaka, kuva icyo gihe kugeza ubu aba bahoze bibumbiye muri koperative “Izere Ubukire”, igizwe n’abanyamuryango cumi n’umunani(18) barimo abagore cumi na batandatu (16) n’ abagabo babiri (2).
Usibye aba bakoreraga kuri uyu mupaka w’ Akanyaru na bagenzi babo bakorera ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera nabo bavuga ko igihombo bakigize ubwo imipaka yafungwaga.
Biragoye kumenya igihombo mu mibare kiva ku cyemezo cyo gufunga imipaka y’ubutaka n’u Rwanda, ariko ubwo byabaga muri 2015-2022 abahanga mu bukungu bavuze ko igihombo cy’iryo fungwa kibarirwa muri miliyoni amagana z’amadorari y’Amerika.
Gusa iyo uganira n’abaturage hano ku mupaka wumva bacye ari bo basobanukiwe neza impamvu umupaka wafunzwe, si abanyapolitike kandi benshi muri bo ntibakurikirana buri kimwe mu makuru, ikibaraje ishinga ni imibereho ya buri munsi, ariko ubu yazambijwe no gufungwa kw’umupaka.
AMFOTO
Inzu zubucuruzi zirafunze
Umwanditsi:Théogène NZABANDORA