Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Nyaruguru: Bahangayikishijwe n’ikendera ry’ishinge yabafashaga kubona ifumbire
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukerarugendo

Nyaruguru: Bahangayikishijwe n’ikendera ry’ishinge yabafashaga kubona ifumbire

igire
igire Yanditswe January 17, 2023
Share
SHARE

Mu Karere ka Nyaruguru, hari abahinzi bavuga ko bahangayikishijwe n’ikendera ry’ishinge, kuko ari ryo ahanini bifashishaga nk’ubwatsi bw’inka ndetse n’icyarire, byatumaga babona ifumbire bifashisha mu buhinzi.

Ubundi bitewe n’ubusharire bw’ubutaka bwo muri aka karere, wasangaga hari imisozi iriho amashyamba gusa, rimwe na rimwe na yo ugasanga atari meza. Icyakora aho hose wasangaga hari ishinge baragiramo inka, abororera mu biraro bakayifashisha nk’icyarire.

Hari n’abo wasangaga bafata ishinge bakayisasa mu rugo aho bakarabira ndetse n’aho bogereza ibyombo, yamara gutota neza bakayishyira aho ibora, hanyuma bakazayifashisha mu mirima.

Kuri ubu iyo misozi yabaga iriho amashinge irimo kugenda iterwaho icyayi, ku buryo abayituriye bajyaga bifashisha ishinge mu kubona ifumbire, batangiye kwibaza uko baza kubyifatamo.

Uwitwa Gasana agira ati “Urabona hariya hakurya hahinze ibijumba. Kugira ngo umuhinzi abihinge, ni uko aba yahiye ishinge. Ntabwo uzabyahira ku musozi wateweho icyayi. Imihingire y’imibereho ku watungwaga n’ubuhinzi, biragoye. Keretse ufite umusozi akawuhingaho icyayi kikaba ari cyo kimutunga. No kubona inkwi ntibyoroshye!”

Mugenzi we na we ati “Ishinge y’icyarire yaguraga igihumbi ubu iragura bine. Kandi urayisasa iminsi biri cyangwa itatu. Ni ukuvuga ngo utayifite ntasasira inka, kandi kudasasira inka bivuga kutagira ifumbire. Ntekereza ariko ko Leta izafasha abaturage kumenya uko bakora ifumbire.”

Nelson Muhayimana ushinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko ubundi ishinge idatanga ifumbire nziza. Kuri iki gihe barimo gushishikariza abahinzi-borozi guhinga ku miringoti icyatsi bamwe bita icyicamahirwe, kuko amatungo akirya kikanatanga ifumbire vuba kuko kibora vuba.

Ati “RAB yakoze igerageza mu mirima itandukanye, kandi mu kugitera wakwifashisha n’ingeri. Ikindi gishibuka vuba kikanatoha vuba. Umuntu ashobora kubitera nko ku miringoti y’ibyayi.”

Iki cyatsi ngo cyanakwifashishwa mu gukora ifumbire y’ikirungo iboneka vuba cyane bifashishije icyo cyatsi, hamwe n’ifumbire mborera nkeya na yo ifasha mu gutuma ibyo byatsi bibora vuba.

You Might Also Like

Abize amahoteli n’ubukerarugendo basabwe kuba indashyikirwa mu kazi

Kirehe:Menya bimwe mu byiza nyaburanga bigize akarere ka Kirehe.

Karongi: Ubwato burimo hoteli bugiye gutangira gukora mu kiyaga cya Kivu

Byari bishimishije haturitswa urufaya rw’urumuri mu gusoza 2022 (Amafoto)

igire January 17, 2023 January 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?