Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Nyaruguru: Ubushoreke buracyari ikibazo.
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Uburezi

Nyaruguru: Ubushoreke buracyari ikibazo.

igire
igire Yanditswe March 9, 2023
Share
SHARE

Nyaruguru: Ubudhoreke buracyari ikibazo.

Abagore bo mur’aka Karere baravuga ko bakibangamiwe n’umuco w’ubuharike utahacika, bityo bukabateza ubukene n’amakimbirane. Ubuyobozi bw’akarere bushimangira ko iki kibazo gihari ariko yatangiye inzira yo kugikemura binyuze mu kumvisha abahanye isezerano kuryubaha.

Ibi byagarutsweho ubwo mu karere ka Nyaruguru kimwe n’ahandi mu Rwanda, hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Nk’akarere k’icyaro, iyo abagore batagiye mu mirima guhinga, baba bari mu ngo zabo bakora  indi mirimo y’urugo, irimo gushaka ubwatsi bw’amatungo, gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ibindi….

Ni imirimo bamwe bavuga ko bakora badatekanye kubera inshoreke zibatwarira abagabo bikabatera ubukene, ndetse n’amakimbirane.

Aba bagore basaba ubuyobozi kubafasha guca ubushoreke.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “Ubushoreke buratubangamiye. Impamvu ni uko iyaba umugabo yahahaga ako gafuka ka kawunga, Dore nk’ubu mu nzara ntaba akigahashye kuko aba yagiye mu bushoreke.”

Undi mugore yunze murye, Ati:”Turifuza ko abagabo bareka ubwo buharike n’ubushoreke.”

“Ubushoreke ni bubi. Wa muntu wirirwa abunga noneho agataha bwije, wamubaza uti wiriwe hehe, Ati ibyo wibimbaza! Ibyo bigira ingaruka yo gusenya, abana bakarwara bwaki, nta bwiyunge buhana cyangwa ikindi ahubwo haba hasigaye urugomo gusa. Ubushoreke ni bubi cyane, bikwiye gucika mu banyarwanda.”

Ku ruhande rw’abagabi bashinjwa kugira ubuharike, umwe yabwiye Isango Star ko ” ubushoreke Ni bubi kuko bugira ingaruka iyo abantu barwanira ikintu kimwe, ijisho rimwe Imana yabahaye, umugore n’undi mugore barwanira umugabo, nonese umwe ntiyakwica undi!?”

Abageze mu zabukuru nabo bashimangira ko ubushoreke bukwiye gucika.

Umukecuru w’imyaka 96, yagize ati” ipuu! Bigomba gucika! Dore Aho ngeze ku myaka 96, abagore baratubabaza cyane.”

Undi yagize ati:” uyu munsi turifuza ko ubushoreke bucika, gusangira umugabo ntabwo tubishaka! Ajye ashaka uwe, n’undi uwe.”

Gashema Janvier,Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko iki kibazo cy’ubushoreke bakibona kandi mu rwego rwo kugica batangiye gushishikariza abagore n’abagabo kubaha isezerano bagiranye, nk’inzira yabarinda amakimbirane.

Yagize ati: nibyo, duhora tubiganira, ninabyo navugaga kandi. Ubundi umuryango izamo amakimbirane, rimwe na rimwe haba Hari n’iyo mico mibi. Dushishikariza abantu kwirinda iyo mico mibi ishobora gusenya imiryango, ahubwo abagabo n’abagore bakabana barasezeranye.”

” Ninabwo bukangurambaga turi gutanga, aho turi gusezeranya imiryango yaribanye itarasezeranye ndetse tukabakangurira kubaha iryo sezerano. Kugira urugo rwiza ni umugore.”

Abagore bo muri aka Karere bavuga ko igihe cyose Ubuyobozi bwabafasha guhashya ubuharike bugacika, byabafasha gukora bakiteza imbere batikanga ko umutungo w’urugo wajyanwa n’uwo bashakanye muri izo nshoreke.

Bavuga kandi ko ibyo byabafasha no gushyira mu bikorwa insanganyamatsiko y’uyu mwaka isaba buri wese kutiheza mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.

 

You Might Also Like

Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye Inama y’ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika

CHORARE DE KIGALI : BARIMO GUTEGURA IGITARAMO CYAMATEKA.

Musanze: Ababyeyi bishimira ko abana babo basigaye bakorera ibizamini bya Leta hafi

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana yasabye abanyeshuri kwirinda gukopera

Abanyeshuri 202,999 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

igire March 9, 2023 March 9, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?