Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Nyuma yigihe kirekire Niyo Bosco yaricishije abakunzibe irungu agarukanye amaraso mashya
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

Nyuma yigihe kirekire Niyo Bosco yaricishije abakunzibe irungu agarukanye amaraso mashya

igire
igire Yanditswe December 12, 2023
Share
SHARE

Niyokwizerwa Bosco [Niyo Bosco] umaze hafi imyaka ibiri adasohora indirimbo, yateguje abakunzi b’umuziki we Extandad Play [EP] y’indirimbo ishanu yise “New Chapter”.

Niyo Bosco yari amaze umwaka urenga yaricishije irungu abakunzi b’umuziki we dore ko nyuma y’indirimbo “Buriyana” yasohotse muri Nyakanga mu 2022 nta kindi gihangano gishya yabahaye.

Uyu muhanzi ateguje iyi EP nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire y’imyaka itanu na sosiyete ifasha abahanzi, KIKAC Music, isanzwe ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza.

Umuyobozi wa KIKAC Music, Uhujimfura Jean Claude, yirinze gutangaza niba hari abandi bahanzi bazagaragara kuri iyi EP, gusa yahamirije ko izi ndirimbo eshanu zamaze gutunganywa zose.

yagize Ati “Yego indirimbo zigize iyi EP zose zirahari zamaze gukorwa zirasohoka vuba aha, ubu ni paji nshya ya Niyo Bosco, sinakubwira ngo yakoranye na nde, byose abakunzi be muraza kubihishurirwa vuba aha.”

Uhujimfura yakomeje avuga ko ubu ibikorwa bya Niyo Bosco bigiye kwiyongera, agasubira ku muvuduko umwe n’abandi bahanzi.

Uyu muhanzi nyuma yo gutandukana na MIE Empire, imikorere ye yatangiye gucumbagira ajya muri Sunday Entertainment Group, yamazemo iminsi 44 biba iby’ubusa yewe no muri MetroAfro, yamazemo ukwezi barinze batandukana nta gihangano gishya akoze.

Nyuma yo kumvikana na KIKAC Music, Niyo Bosco avuga ko ubu asa n’uwatangiye ubuzima bushya muri muzika amazemo imyaka itatu gusa.

Uyu muhanzi ufite umwihariko mu kwandika indirimbo yaba ize n’izabandi bahanzi , yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka “Ubigenza ute?”, “Piyapuresha”, “Ishyano”, “Seka”, “Urugi” n’izindi.

You Might Also Like

XMLRPC Test Post

Dr Jose Chameleone yageze i Kigali

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

igire December 12, 2023 December 12, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Шесть основных ориентиров для определения доверенного интернет-казино
betting

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?