Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu ushyigikiwe n’ingabo za Leta ya Congo (FRDC) waba ugiye kurandurwa burundu.
Ni mu gihe kandi uyu mutwe utorohewe mu ntambara urimo gufashamo ingabo za FARDC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zihanganye n’umutwe wa M23.
Ku rundi ruhande, Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, yahishuye ko nyuma yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF igisirikare cya Uganda kigiye gukurikizaho abasize bakoze Jenoside.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Gen. Muhoozi yavuze ko igihe cy’amagambo cyarangiye.
Yagize ati “Nyuma yo kurangiza ADF, tugiye kwerekeza ku nterahamwe ziri mu Burasirazuba bwa DRC. Abicanyi bishe abavandimwe bacu mu 1994. Igihe cy’amagambo kigiye kurangira.”
U Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igice gicumbikiye imitwe ya ADF na FDLR ibangamiye umutekano w’ibi bihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen. Odongo Abubakar Jeje, mu ntangiro z’umwaka ushize yavuze ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bigira ingaruka ku Rwanda na Uganda mu buryo busa, ku buryo bigomba no gufatanya gushaka umuti.
Icyo gihe yagize ati: “Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo twembi bitugiraho ingaruka. ADF ibangamiye Uganda, ifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa RDC, FDLR ibangamiye u Rwanda na yo ikorera mu Burasirazuba bwa Congo”.
Abaturage batuye Kilolirwe mu mpera z’umwaka ushize babwiye Kivu Press Agency ko iyo M23 yabaga isubiye inyuma bahuraga n’ibibazo bikomeye kuko ni yo yabashaga kubarinda ibitero bagabwaho n’imitwe irimo FDLR.
Amakuru mpamo agaragaza ko umutwe wa FDLR ufashwa n’ingabo za Congo kandi ko n’ibikoresho bya gisirikare ukoresha, ubihabwa na FARDC.
Hashize igihe MONUSCO yandikiye ibaruwa ushinzwe kugarura amahoro muri Congo, Hiroute Guebre Sellassie, ivuga ko Gen. Masunzu wayoboraga ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, icyo gihe yongereye ibikoresho umutwe wa FDLR no kuwushyira mu duce twegereye Umujyi wa Goma.
Mu kwezi kwa Mata 2023, ubwo Perezida Alain Berset w’u Busuwisi yagiriraga uruzinduko i Kinshansa, Perezida Felix Tshisekedi yagaragaje gushyigikira umutwe wa FDLR avuga ko utakiri ikibazo kuko ngo abawugize basigaye ari bake.
Hari mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo Abakuru b’Ibihugu byombi baganiraga n’itangazamakuru.
Mu gihe umutwe wa FDLR waba uranduwe burundu mu Burasirazuba bwa Congo, umutwe wa ADF ubangamiye umutekano wa Uganda na wo urwanyijwe burundu hanyuma umutwe wa M23 ukagera ku byo urwanirira, amahoro ashobora kongera kugaruka mu Karere k’Ibiyaga Bigari.