Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Nyuma yuko Davis D na B-Threy bahuriye nururuvagusenya I Huye Davis D yarahiye ko atazonjyera gutaramira mu Karere ka Huye
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

Nyuma yuko Davis D na B-Threy bahuriye nururuvagusenya I Huye Davis D yarahiye ko atazonjyera gutaramira mu Karere ka Huye

igire
igire Yanditswe December 8, 2023
Share
SHARE

Umuhanzi Davis D yatangaje ko adateze gusubira gutaramira mu Karere ka Huye by’umwihariko muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye nyuma y’uko atumiwe mu gitaramo ariko kikitabirwa n’abafana babarirwa ku ntoki, bikarangira atanaririmbye.

Davis D na B-Threy batumiwe mu gitaramo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye ku wa 3 Ukuboza 2023. Iki gitaramo cyagombaga kubera mu nzu mberabyombi y’iyi kaminuza izwi nka ‘Grand Auditorium’.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyiswe “University Connect Festival’’ yari 3000 Frw nyuma aza kugabanywa ashyirwa kuri 1500 Frw.

Ubwo amasaha cyagombaga kuberaho yari ageze, Davis D na B-Threy bari abahanzi bakuru byarangiye bataririmbye ahanini kubera kubura abantu.

Davis D yavuze ko kuri we yishyuwe ntacyo abaza uwamutumiye, ariko hari ibyo asaba ko byakosoka bidakomeza kubicira izina.

Yagize ati “Ahubwo reka mbwire abantu bose bategura ibitaramo bajye babanza bakorane neza n’abayobozi b’abanyeshuri kuko ubu njyewe abantu bazi ko nabuze abafana. Oya da! Ntabwo ari byo. Hanze ya Kaminuza twabonye abantu benshi bashakaga kuza mu gitaramo ariko ntabwo byari byemewe bitewe n’uko abantu bo hanze bitemewe.’’

Yagaragaje ko hari ibikwiye guhabwa umurongo ngo bidakomeza kubicira izina. Ati “Sinzasubira gutaramira i Huye muri kaminuza igihe cyose abateguye igitaramo baticaye ngo baganire n’abayobozi b’abanyeshuri kuko birangira ari abahanzi batahanye igisebo kandi twebwe tuba twakoze ibitureba.”

Davis D yasobanuye ko bakoze amashusho yamamaza igitaramo ndetse banayasakaje ku mbuga nkoranyambaga zabo bamenyesha abanyeshuri ko bazaza.

Baganineza Emmanuel uyobora Sosiyete itegura ibitaramo yatumiye Davis D na B-Threy, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nta gihombo batewe no kuba igitaramo kitaritabiriwe.

Ati “Twebwe nta gihombo twagize kuko abanyeshuri barenga 150 baguze itike. Kuba ku munsi nyirizina w’igitaramo bataraje byatewe n’abayobozi babo bababujije kwitabira igitaramo.’’

Yavuze ko batakoranye n’abayobozi b’abanyeshuri ariko byabasigiye isomo ku buryo bitazongera.

Ati “Ubu turi kuvugana ngo turebe uko twakongera gutegura ikindi gitaramo noneho twese dufatanyije. Ntabwo Davis D na B-Threy babuze abafana, babakureho icyo cyasha. Amatike yari yaguzwe, ahubwo amakosa ni ayacu kuko ntitwumvikanye n’abayobozi b’abanyeshuri. Twapfuye imikoranire ishingiye kuba impande zombi ziticaye ngo ziganire.”

Utegura ibitaramo muri UR i Huye hari ibyo asabwa kubahiriza kugira ngo bihabere.

Umuyobozi ushinzwe Siporo n’Umuco muri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’i Huye, Anthere Nsengimana, yabwiye itangaza makuru  ko abategura ibitaramo baba bakwiriye kumenya uburyo bubafasha kwamamaza igitaramo.

Yagize ati “Ntitwabujije abanyeshuri kwitabira igitaramo kuko inshingano zacu harimo kubashishikariza kwidagadura. Natwe byaradutangaje kumva ko abanyeshuri batitabiriye igitaramo.”

Yavuze ko atigeze avugana n’abateguye igitaramo, ashimangira ko ubusanzwe iyo byakozwe neza bitanga umusaruro.

Davis D na B-Threy bageze i Huye batazi ko abateguye igitaramo bacenganye n’abashinzwe abanyeshuri bituma amazina yabo ajyaho icyasha ko babuze abafana nyamara harabayeho kutumvikana hagati y’abatumiye igitaramo n’ubuyobozi bw’abanyeshuri.

NIYITEGEKA Jean Marie Vianney/IGIRE.RW

You Might Also Like

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

Melbet: Бонусы, промокоды а еще действия абсолютно все, чего бог велел большой свет!

igire December 8, 2023 December 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?