Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Offset yatandukanye na Cardi B
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

Offset yatandukanye na Cardi B

igire
igire Yanditswe December 12, 2023
Share
SHARE

Umuraperikazi Cardi B uri mu bagezweho mu muziki w’iki gihe yatandukanye n’umugabo we Offset.

Nyuma y’iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya Cardi B n’umugabo we Offset, uyu muraperikazi yatangaje ko bamaze gutandukana.

Mu kiganiro yakoreye kuri Instagram mu buryo bw’imbonankubone, Cardi B yemeje iby’amakuru yo gutandukana arenzaho ko batakibana mu nzu imwe kandi ko agiye kwinjirana ingamba nshya mu 2024.

Yagize ati “Maze umwanya ndi njyenyine, gusa nari mfite ubwoba bwo kubibwira isi.”

Uyu muraperikazi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Money’ yarengejeho ko ‘Ndashaka gutangira 2024 meze nk’umuntu mushya kandi mfungutse.”

Yakomeje ati “Sinzi gusa mfite amatsiko y’ubuzima bushya, itangiriro rishya kandi yego ndishimye.”

Belcalis Marlenis Almánzar Cephus ukoresha amazina ya Cardi B mu muziki, avuga ko yatandukanye na Offset kubera kumuca inyuma.

Cardi B yemeje ko yatandukanye n’umugabo we, nyuma y’amasaha make Umuraperi Blueface atangaje amakuru y’uko umukunzi we Chrisean Eugenia Malone yaryamanye na Offset tariki 10 Ugushyingo 2023.

Ni inshuro nyinshi, Cardi B na Offset batandukanye, mu 2018 batandukanye uyu muraperikazi ashinja umugabo we kumuca inyuma no mu 2020 biba uko kugeza uyu mugore asabye gatanya mu rukiko.

Aba bombi bashyingiranwe mu 2017, kuri ubu bafitanye abana babiri barimo imfura y’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus w’imyaka itanu n’umuhungu bise Wave Set Cephus ufite imyaka ibiri. Aba bana biyongera ku bandi batatu uyu mugabo yabyaranye n’abagore babanje gukundana mbere yo kwinjiza Cardi B mu buzima bwe.

You Might Also Like

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

Melbet: Бонусы, промокоды а еще действия абсолютно все, чего бог велел большой свет!

igire December 12, 2023 December 12, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya
ubuzima

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?