Mbere y’uko imikino ya Olempike itangizwa ku mugaragaro i Paris mu Bufaransa, abayobozi n’abashomari mu nzego zitandukanye ku Isi, bihanangirije abitabiriye iyo mikino kurangwaho ibikorwa biganisha ku irondaruhu, intambara, urugomo n’ibindi, bishobora kubangamira imigendekere myiza y’iryo rushanwa.
Perezida wa Senegal, Diomaye Faye kuri uyu wa Kane, mu nama yahuje abayobozi bakuru, bitabiriye ibyo birori, yavuze ko siporo atari umwanya wo kugaragaza imvugo z’urwango, n’irondaruhu kandi nta hantu byemewe.
Senegal nk’igihugu kizakira imikono ya Olempike ya 2026, Perezida Faye yagize ati: “Imikino ya Olempike ikwiye kuba umwanya wo guhangana n’intambara z’urudaca, ihohoterwa mu buryo bwose kandi bikajyana no kwamagana ubusumbane mu bantu mu bihugu byose”.
Muri iyi nama abayobozi n’abashoramari mu ngeri zitandukanye biyemeje gutanga amadolari y’Amerika abarirwa muri miliyari mu gutera inkunga iyo mikino itandukanye hagamijwe guteza imbere iyo mikino itangizwa uyu munsi.
Iyo nama y’Abayobozi b’Ibihugu na za Guverinoma, yitabiriwe n’ababarirwa muri 500, harimo abayobozi Bakuru b’Ibihugu 50, ikaba yabereye mu Bufaransa bwakiriye iryo rushanwa, bakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron, ndetse na Perezida wa Komite Olempike, Thomas Bach.
Ni abayobozi bemeranyijwe ko bagomba guharanira ko nta kigomba gutandukanya abantu gikorerwa muri iyo mikino, guteza imbere inzego z’uburezi, iterambere, ubuzima, kurya indyo yuzuye, uburinganire n’ibindi.
Ubufatanye bwa za Banki z’ibihugu n’ibindi n’ibigo by’imari byemeranyijwe gushora miliyari 10 z’amadolari y’Amerika, hagamijwe kubaka ibikorwa remezo bya siporo bikomeye, muri gahunda yo guteza imbere siporo mu cyerekezo 2030.
Ikigo gishinzwe iterambere ry’u Bufaransa cyatangaje ko kizatanga miliyoni 500 z’amayero mu cyerekezo cy’iterambere rirambye rya siporo bitarenze 2030.
Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC) yatangaje kandi ko ingengo y’imari yo gukoresha muri iyo mikino yiyongereyeho 10%, biturutse mu bufatanye bw’ibihugu n’ibigo by’imari mu gushyigikira imikino Olempike.