Paul Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yaranzwe n’ivangura bigera aho hari ubwo yagiye kureba umupira kuri Sitade i Huye bamwe mu bafana bakenda kumugirira nabi, ashimangira ko Umuryango FPR- Inkotanyi ibi by’ivangura no kugirira nabi abantu by’amaherere yabikuyeho burundu.
Yabigaratseho kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024, yari mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho yakomeje byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’ibihumbi by’abaturage biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, bazindukiye kuri Site ya Huye.
Paul Kagame yashimiye abayoboke ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bafatanyije muri ibyo ibikorwa byo kwiyamamaza.
Yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwanyuze mu rugendo rwo kwiyubaka rukomeye ariko rwageze aho rubamo n’ibyiza.
Paul Kagame yagarutse ku mateka maze ahishura ko mu 1978, yigeze kujya gusura iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho i Huye, maze ajya no kuri Sitade i Huye, ahari umukino wahuzaga Mukura V.S n’iyitwaga Panthère Noire.
Yavuze ko ubwo we n’uwari wajyanye na we kureba umukino bagezeyo abantu bamwe ntibabarebe neza.
Ati: “Hari abantu twari tuziranye bigagayo, nari maze gukura, najyaga njyayo. Icyo nibuka nshaka kubabwira, kuri sitade ahangaha, njyayo kureba umupira, umuntu w’inshuti yanjye najyaga nsura ndetse icyo gihe wabaga muri kaminuza, antwara kureba umupira, Mukura na Panthere Noire barakinaga icyo gihe.
[…] ariko nkajya mbona abantu barandeba, ni nko kuvuga ngo ariko aka kantu ntabwo ari ak’inaha ngaha”.
Paul Kagame yavuze ko inshuti ye yamusabye kuva aho umukino utararangira.
Ati: “Uwo muntu twari twajyanye arambwira ngo tuve aho, cyane iyo ikipe ya Panthère yatsinzwe abantu barakubitwa […] twahavuye habura nk’iminota 10 kugira ngo umupira urangire”.
Yashimangiye ko ibibazo byo guhohotera abaturage by’amaherere byakemutse burundu mu Rwanda, ndetse ko byakemuwe n’Abanyarwanda bafatanyije.
Yagize ati: “Ntabwo bizongere ku wo ari we wese, icyo kibazo cyakemuwe burundu. Gikemurwa namwe nanjye, twari kumwe, abenshi hano nubwo bari baratavuka twari kumwe, kubera ko aho muvukiye n’aho mukuriye turi kumwe ntibizasubira kubera mwebwe”.
Yongeyeho ati: “Gutora FPR rero n’umukandida wayo ni cyo bivuze, ni ukuvuga ngo amateka mabi nk’ayo ntazasubira.”
Yavuze ko u Rwanda rwimakaje Politiki y’ubumwe n’amajyambere.
Kagame yavuze ko RPF ishyize imbere gusigasira umutekano kuko ari ingenzi kandi ko usigasira amajyambere igihugu cyagezeho.
Kagame yongeye kwemerera abaturage ko yemeye ko bamutora kandi ko bazafatanya mu murongo umwe wo kubaka Igihugu.
Ati: “Amajyambere ni ya yandi aguma aza uko umwaka uhise […], uko mwaje mungana uragira ngo ayo matora ntiyarangiye ahubwo. Bityo kudutindira icyo bivuze ni uko byakorwa bikava mu nzira, tukihuta.”
Amatora ya Perezida ya Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe kuva tariki ya 14 kugeza ku 16 Nyakanga 2024.