Umukandida wa FPR- Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yemereye Abayislamu kuzifatanya na bo umwaka utaha mu gikorwa barimo gutegura cyo kwizihiza imyaka 30 bazaba bamaze bemerewe kwizihiza umunsi Mukuru wa Eid Fitri.
Yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, mu Karere ka Nyarugenge, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Kagame Paul yabivuze ubwo yari agarutse ku ijambo rya Fazil Harerimana wari umaze kuvuga ko hari ubutumwa bwa Mufti w’u Rwanda amufitite.
Umuyobozi wa PDI Sheikh Mussa Fazil Harerimana nk’uwari ahagarariye amashyaka yahisemo kwifatanya na FPR-Inkotanyi bashyigikira umukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yanakomoje ku gaciro Abayisilamu bari barambuwe na Guverinoma zabanjirije iyobowe na FPR Inkotanyi.
Yagize ati: “Nyakubwa Perezida wa Repubulika mu mwaka 1995 mu kwezi kwa Gatanu ahahoze hitwa kwa Ghadafi (Kadafi) mwaje mu birori byari byateguwe n’Abayisilamu byanatangijwe n’igisomo cya Qor’an, nyuma mufata ijambo mutanga impanuro zitandukanye mugera aho muvuga ngo ariko kuki nta minsi mikuru y’Abayisilamu yizihizwa Abanyarwanda bose bakifatanya namwe, Eid Al Fitr itangira kwizihizwa mu Rwanda gutyo.”
Yongeyeho ati: “Mukanya nyakubahwa Mufti w’u Rwanda tubiganiraho yambwiraga ngo ariko ubu nta buryo twabyishimira mu myaka 30, mu mwaka utaha tugatumira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tukabyizihiza, njye nsubiyemo ibyo Mufti yavugaga, igisubizo ntabwo cyari icyanjye gusa ni ikiganiro twagiranye.”
Ubwo yari ahagurutse, rye Kagame Paul nk’umukandida wa FPR Inkotanyi, yavuze ko atajya yanga ubutumire cyane iyo ari ubw’ibyiza.
Ati: “Hari bwa butumire numvise Mussa Fazil yangejejeho, ntabwo njya nanga ubutumire njyewe. Cyane cyane iyo ari ubutumire bw’ibyiza bwo kwizihiza ibyiza bimaze kugerwaho, kungezaho ubutumire bwangezeho nanjye igisubizo ndakibahaye.”
Ibi byose byagarukwagaho ubwo Musa Fazil yari agarutse ku itsinda ry’ababyeyi b’Abayislam ryasusurukije abari mugikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ku mukandida wa FPR Inkotanyi, bavugaga ko iryo tsinda (Band) ryari ryaraciwe tariki 24 Ukuboza 1963 na za Guverinoma zabanjirije iyobowe na Perezida Kagame.
Muri byinshi mu bwisanzure Abayisilamu bavuga ko bahawe n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame, harimo iminsi mikuru yabo uko ari ibiri bizihiza kabiri mu mwaka (Eid) itangirwa ibiruhuko ndetse n’iryo tsinda ririmba mu karasisi kabereye ijisho (Umoja Band) bivugwa ko ryagarutse mu kwezi kwa gatanu mu 1995 mu birori byabayisilamu batumiyemo Kagame Paul wari Visi Perezida icyo gihe.
Mu ndirimbo zitandukanye aba babyeyi batambutse barirmba, inyinshi zagiye zigaruka ku buyobozi bwa Perezida Kagame, kuba bose barahawe uburenganzira bwabo, ko nta wundi bazatora uretse we, kubera ko nta wundi wigeze abaha ubwisanzure nkuko yabikoze.