Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Paul Kagame yatsinze amatora by’agateganyo n’amajwi 99.15%
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Paul Kagame yatsinze amatora by’agateganyo n’amajwi 99.15%

igire
igire Yanditswe July 16, 2024
Share
SHARE

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imaze gutangaza ko ibyibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika by’agateganyo umukandida Paul Kagame afite amajwi 99.15%.

Paul Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere

Paul Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere

Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere nk’uko ibarura ry’ibanze mu byavuye mu matora ribigaragaza.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

Mu matora ku Banyarwanda baba mu mahanga, NEC yagaragaje ko ry’ibyavuyemo by’ibanze bigaragaza batoye ku kigero cya 52,73% ku majwi 40.675. Muri Diaspora, Paul Kagame yatowe ku kigero cya 95.40%, Dr Frank Habineza atorwa ku kigero cya 2.15% naho Mpayimana atorwa ku majwi 2.45%.

Komisiyo y’Igihugu yAmatora yagaragaje ko mu matora yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 ku Banyarwanda b’imbere mu Gihugu, Intara y’Amajyaruguru muri rusange ibarura ry’ibanze rigaragaza ko ku kigero cya 77,87% by’abantu bangana na 1,151,970, Paul Kagame yatowe muri iyo Ntara ku kigero cya 99.65%, Dr Habineza Frank agira 0.27%, Mpayimana Phillipe akaba yagize 0.08%.

Mu INtara y’Amajyepfo abaturage bangana na 1,615,265 NEC yagaragaje ko habaruwe amajwi angana na 78.57%. Muri iyo Ntara, Paul Kagame yatowe ku kigero cya 98.60%, Dr Habineza Frank atorwa kuri 0.73% mu gihe Mpayimana Philippe agira 0.67%

Intara y’iburasirazuba mu majwi 78.65% bingana n’abaturage 1,766,799, Paul Kagame niwe waje imbere y’abandi bakandida bari bahatanye aho yagize amajwi 99.30%, Dr Habineza agira 0.66% naho Mpayimana agira 0.05%.

Intara y’Iburengerazuba abaturage bayo bagera kuri 1,607,932 bingana na 78.86%, Paul Kagame yatowe ku kigero cya 99.60%, aho kuri iyi nshuro yakurikiwe na Mpayimana Philippe n’amajwi 0.29%, Dr Habineza agira 0.11%.

Mu Mujyi wa Kigali Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje ko by’agateganyo, Paul Kagame yatowe ku kigero cya 98.59%, Dr Frank Habineza agira 0.96% mu gihe Mpayimana yagize 0.44%.

Muri rusange imibare y’ibyavuye mu matora mu buryo bw’ibanze byerekana ko ko Paul Kagame umukandida watanzwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, afite amajwi 99.15%, Dr Habineza Frank akagira 0.53% mu gihe Mpayimana Philippe afite 0.32%.

Nyuma yo gutangaza mu buryo bw’ibanze ibyavuye mu matora, Paul Kagame, yashimiye Abanyarwanda muri rusange ku mahitamo bakoze muri aya matora. Yashimye kandi N’umuryango we wamubaye hafi mu bihe byo kwiyamamaza avuga ko wamubereye akabando.

Paul Kagame yashimiye cyane kandi icyizere Abanyarwanda bamugiriye, avuga ko ari cyo kimuha imbaraga ku buryo atajya ashoberwa kuko aba yizeye ko afatanyije n’Abanyarwanda urugendo rw’iterambere kandi ko akazi kagomba gukomeza.

Yagize ati “Niba mujya mwitegereza kandi kubera icyizere iyi myaka yose tumaranye n’ibikorwa byinshi ndetse rimwe na rimwe kenshi bigorana, hari uwari wambona nsa n’uwashobewe. Ntabwo njya nshoberwa na busa, no mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo no mu gihe kizaza, impamvu ni iyo ngiyo ni cya cyizere navugaga, mba nizeye ko ndi bufatanye namwe ikibazo icyo ari cyo cyose tukagikemura.’’

Biteganyijwe ko tari 20 Nyakanga 2024, NEC izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu gihe ku wa 27 Nyakanga 2024 ikazatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire July 16, 2024 July 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?