Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, urutonde rw’abakandida 55 barimo abagore 23 n’abagabo 32 bazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Gicurasi 2024, ni bwo itsinda ry’abagize Ishyaka PDI riyobowe na Visi Perezida wa Kabiri, Ambasaderi Fatou Harerimana, ryageze ku biro bya NEC biherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge.
Ni ku nshuro ya mbere, Ishyaka PDI ryatanze ku giti cyaryo abakandida depite mu matora ritifatanije n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Ambasaderi Fatou Harerimana yasobanuye ko impamvu yabyo ari uko nyuma y’imyaka 30 bumva baracutse kandi bamaze kubona ubushobozi Igihugu cyabahaye.
Yagize ati “Ishyaka ryacu ryabaye irya mbere mu gusaba ko ingingo ya 101 yahinduka hanyuma Perezida Paul Kagame akongera akiyamama kuko twabonaga hari ibyiza byinshi amaze kugeza ku Gihugu.”
Ambasaderi Fatou Harelimana yashimangiye ko babona igihe kigeze ngo babashe kwigenza nyuma y’igihe bahekwa.
Yakomeje ati “Mukunze kumva ngo PDI barayiheka ariko ndagira ngo mbabwire ko ubu twacutse tutagihekwa. Ni yo mpamvu mubona twahisemo gutanga abakandida-depite kuko dufite ubushobozi.’’
Ku mwanya wa Perezida, PDI yemeje ko izashyigikira Perezida Paul Kagame, umukandida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi nk’uzawuhagararira ku mwanya w’igihugu mu matora.
Ambasaderi Fatou Harerimana yavuze ko guhitamo Paul Kagame babikoranye ubushishozi bamaze kubona uko ayobora Igihugu, ubuhanga n’ubwitange afite.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwakira kandidatire bizasozwa ku wa 30 Gicurasi mu gihe kandidatire zemejwe burundu zizatangazwa ku wa 14 Kamena 2024.
Ingengabihe ya NEC igaragaza ko abakandida baziyamamaza ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024.
Amatora nyir’izina azaba ku wa 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga mu gihe tariki ya 15 Nyakanga 2024, hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga imbere mu Gihugu.
Tariki ya 16 Nyakanga 2024 ni bwo amatora y’abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga azakorwa.
Ku wa 20 Nyakanga 2024, ni bwo hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe amajwi ya burundu azatangazwa ku wa 27 Nyakanga 2024.