Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Denis Sassou Nguesso aragirira uruzinduko mu Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Denis Sassou Nguesso aragirira uruzinduko mu Rwanda

igire
igire Yanditswe July 21, 2023
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri atangira kuri uyu wa Gatanu tariki 21 kugeza kuya 22 Nyakanga 2023.

Abakuru b
Abakuru b’Ibihugu byombi basanganywe umubano mwiza

Perezidansi ya Repubulika ya Congo ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje iby’uru rugendo ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023.

Aya makuru avuga ko Perezida Sassou Nguesso yatumiwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Umwaka ushize muri Mata, Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville kuva ku ya 11 Mata 2022.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, ndetse bakurikirana umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye, yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi.

Aya masezerano akaba azibanda ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ubukorikori, umuco n’ubuhanzi.

U Rwanda na Congo bifitanye umubano mwiza uhereye mu 1982. Mu rwego rwo kwagura uwo mubano, hagiye haterwa intambwe n’impande zombi mu bihe bitandukanye binyuze mu bikorwa bitandukanye.

You Might Also Like

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

igire July 21, 2023 July 21, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Шесть основных ориентиров для определения доверенного интернет-казино
betting

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?