Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou-Nguesso aratangaza ko nta mpamvu n’imwe yo gufatira u Rwanda ibihano, kubera urwitwazo rw’Intambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-DRC ihanganyemo n’umutwe wa M23.

Mu kiganiro yahaye Televiziyo France 24 ku mutekano wo mu Karere, Perezida Sassou-Nguesso yatangaje ko ibihano mpuzamahanga Congo ikomeje gusabira u Rwanda ntacyo byakemura, ahubwo ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi ari ingenzi cyane kugira ngo haboneke amahoro arambye, kandi ko Afurika yihagije ngo u Rwanda na DRC babane mu mahoro.
Agira ati, “Gusabira u Rwanda ibihano ni bimwe by’abafitanye amakimbirane buri ruhande rukurura rwishyira, ariko ibiganiro ni byo bya mbere, ntabwo ibihano ari umuti urambye mu gukemura amakimbirane, ntabwo mbona impamvu y’ibihano ku Rwanda, icy’Ingenzi ni ugushaka igisubizo nyacyo”.
Naho ku kijyanye no kuba Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe warananiwe gukemura ikibazo cya Congo n’u Rwanda, akaba atari n’ubwa mbere uwo muryango unanirwa gukemura ibibazo by’Ibihugu, nk’uko binagaragara hirya no hino ku mugabane, Perezida Sassou-Nguesso yatangaje ko n’ubundi ntawaza avuye ahandi ngo abikemure wenyine uruhare rwa Afurika rwirengagijwe.
Yatanze urugero ku Gihugu cya Libiya, ahamaze imyaka amakimbirane kandi abanyamahanga hanze ya Afurika yabananiye kuyakemura kuko bigijeyo uruhare rwa Afurika, bityo ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nta ruhare n’ubundi wagira ngo ikibazo cya Congo n’u Rwanda gikemuka Afurika idahawe ijambo.
Agira ati, “Abanyafurika hari ibibazo byinshi bagiye bikemurira, n’ubwo ntawakwanga uruhare rw’indi miryango y’ibihugu by’inshuti, ariko simbona ko dukwiye kwitabaza abandi kandi ikibazo ari icyacu, ntabwo wakemura ikibazo cy’abanyafurika Afurika idahari.”
Asobanura ku kibazo cyashyuhije imitwe abakuru b’Ibihugu nk’Uburundi, DRC, Afurika y’EPFO, n’inshuti zabo, ko intambara ibera muri Congo ishobora guhinduka iy’Akarere, Perezida Sassou-Nguesso yasubije ko bitashoboka kuko mu buhanga n’ubunararibonye bw’Abanyafurika iyo ntambara itagera kuri iyo ntera.
Yagize ati, “Ni byo abantu bashobora kugira ubwoba bw’uko yaba intambara y’Akarere, ariko ndatekereza ko mu buhanga n’ubunararibonye bw’Abanyafurika buzadufasha iyi ntambara ntibe iy’Akarere”.
Ku kibazo cy’Uko ibyageragejwe ngo intambara zihoshe u Rwanda na DRC bibane mu mahoro na Perezida wa Angola, ubu bivugwa ko yamaze kwikura mu buhuza hagati y’ibyo bihugu, Perezida Sassou-Nguesso yabwiye France 24 ko hari abandi baperezida ba Afurika bashobora gufata izo nshingano kandi bakagera ku muti urambye, cyane ko ubwo buhuza bwarimo n’ibindi bihugu nka Kenya.
Agira ati, “Ntabwo ubuhuza ari ubw’umuntu umwe muri biriya biganiro bya Louanda na Nairobi n’ubundi harimo n’abandi bantu nka Williams Ruto na Uhuru Kenyatta babitangije, hazaboneka abakomeza ubuhuza, nanjye nabikora kandi ndi inshuti ya Perezida Kagame na Tshisekedi, nta n’ubwo ari ubwa mbere tuganira kuri ibyo bibazo nanjye nabikora”.
Perezida wa Congo Brazzaville yavuze ko guhura kwa ba Perezida Kagame ari ingenzi cyane mu gukemura ibibazo, mu gihe nyamara Parezida wa Congo Kinshasa we agaragaza ubushake buke mu kwitabira ibiganiro, dore ko n’inama rusange ya 38 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe AU, yanze kuyitabira kandi azi neza ko ibibazo by’Igihuhu cye biri ku murongo w’ibyigwa.
Agira ati, “Ni ngombwa ko dukora ibishoboka byose tukagira uburyo ba Perezida Tshisekedi na Kagame bahura, ntabwo twabona uko dukemura ikibazo cyabo badahuye, tuzashaka uburyo bahura”.
Perezida wa Congo Brazzaville asobanura ko kuba hari ibihugu bitandatu bya Afurika byafatiwe ibihano byo kuba bihagaritswe mu muryango wa AU, kubera guhirika ubutegetsi n’ibindi bibazo bya Politiki, bivuze ko uwo muryango utabaswe n’ibibazo by’urudaca, ahubwo guhana ibyo bihugu ari ugushimangira amahame y’Umuryango no kwerekana ko ntawe ukwiye kuyigomekaho.
Abakuru b’Ibihugu nka Angola, Congo Brazzaville, Kanya n’ibindi byo miryango y’Uturere ya EAC na SADC, bakomeje kugaragaza ko inzira y’ibiganiro ari yo ikubiyemo igisubizo nyacyo, ku kibazo cya Congo n’u Rwanda ngo umutekano uboneke mu Burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda narwo rubyemera gutyo, ariko Perezida Tshisekedi wa Congo ntabikozwa, kuko akomeje gushakisha hirya no hino imbaraga za gisirikare ngo ahashye umutwe wa M23, n’ubwo mu myaka itatu ishize ntacyo izo ngufu za gisirikare zamugejejeho, ahubwo akomeje gutakaza ibice by’Uburasirazuba byose.