Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu – Amafoto
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu – Amafoto

igire
igire Yanditswe July 21, 2023
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika ya Congo Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Mu masaha ya Saa sita z’amanywa nibwo Perezida Nguesso yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe yakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyubahiro kigenerwa abakuru b’ibihugu.

Nyuma yo kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, Perezida Denis Sassou Nguesso yeretswe itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda mu nzego zitandukanye ndetse banasusurutswa n’Itorero ry’Igihugu mu ndirimbo gakondo.

 

Abakuru b’ibihugu byombi ,nyuma bayobore ibiganiro byaguye bihuza intumwa z’ibihugu byombi.

 

Hateganyijwe kandi ikiganiro aba banyacyubahiro bombi bagirana n’Abanyamakuru.

Biteganyijwe ku Gicamunsi Perezida Sassou Nguesso asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse ageze ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko.

Umubano n’ubutwererane bw’u Rwanda na Congo bimaze igihe kirekire kuko watangiye mu mwaka wa 1976.

Umubano hagati y’ibihugu byombi warushijeho gukomera guhera mu mwaka wa 2010 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.

Nyuma y’aho Perezida Denis Sassou Nguesso na we yasuye u Rwanda. Muri 2022 kandi Perezida Kagame yongeye gusura Congo.

Mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, Congo n’u Rwanda byasinyanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo umuco, uburezi, ibidukikije, ishoramari, imyuga, n’ubukungu.

Kuri ayo masezerano kandi haje kwiyongeraho ayerekeye ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’inganda n’ibindi.

You Might Also Like

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

igire July 21, 2023 July 21, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?