Perezida Paul Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bwo kubaka ibikorwaremezo bya Siporo, no kubibyaza umusaruro nk’uko n’ahandi byashobotse.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyanya cy’ibikorwaremezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco kizwi nka Zaria Court Kigali.
Yari kumwe na Masai Ujiri washinze Giants of Africa ari na we nyir’uyu mushinga.
Umukuru w’igihugu yavuze ko atareba Siporo nka Siporo gusa cyangwa imyidagaduro, ahubwo ari n’ishoramaro ritanga akazi rikanabyara inyungu.
Yavuze kandi ko iyo atekereza urubyiruko n’amahirwe rukwiye guhabwa arenga imbibe z’ibihugu.
Uyu mushinga wa Zaria Court Kigal, wubatswe kuri hegitari 2,4 mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, ahari icyanya cya Siporo cya Kigali [Kigali Sports City].
Masai Ujiri yavuze ko Perezida Kagame yihariye kuko abona Siporo nk’ubucuruzi cyangwa urwego rufasha mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Yashimiye umukuru w’igihugu ko ari umuntu ureba kure, uharanira guhuriza abantu hamwe kugira ngo bagere ku iterambere.
Yavuze kandi ko Siporo ihuza abantu ariko byose bisaba kugira ubuyobozi bureba kure nk’ubw’u Rwanda.
Andrew Feinstein uri mu baterankunga b’Umushinga Zaria Court Kigali, yashimiye Perezida Kagame ku bw’imiyoborere ye myiza no guhora atekereza ibyateza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.
Yanashimiye kandi Masai Ujiri wagize igitekerezo cyo kubaka uyu mushinga uzafasha mu kuzamura urwego rwa siporo, imyidagaduro n’umuco.
Zaria Court Kigali, ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, resitora zitandukanye, aho kuganirira, aho gufatira amafunguro, ibyumba by’inama, ahafatirwa ibinyobwa hejuru y’inyubako, ahakorerwa imyitozo ngororamubiri ndetse n’ahari studio yo gukoreramo ibiganiro.
Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.
Irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye n’abandi bashyitsi kubona ibyo bakeneye hafi yabo.
Mu kwezi kwa 8 muri 2023 ni bwo imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yatangijwe na Perezida Kagame na Masai Ujiri washinze Giants of Africa akaba ari nawe nyir’uyu mushinga.
Ni ishoramari ryagutse ryashowemo miliyoni 25$, kandi ryitezweho kuba icyitegererezo ku mishinga nk’iyi ku Mugabane wa Afurika.
Zaria Court, ni izina rikomoka ku gace ka Zaria muri Nigeria, ahakuriye uyu mushoramari Masai Ujiri, ufite n’ubwenegihugu bwa Canada, wamenyekanye cyane muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) akaba yaranabaye Perezida wa Toronto Raptors.