Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame ategerejwe muri Guinée-Conakry
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame ategerejwe muri Guinée-Conakry

igire
igire Yanditswe May 13, 2024
Share
SHARE

Amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Guinée-Conakry avuga ko Perezida Paul Kagame ategerejwe muri iki gihugu kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024 mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida wa Guine na HE Paul Kagame

Perezida wa Guine na HE Paul Kagame

Mu bagomba kumwakira ku kibuga cy’indege harimo Perezida w’Inama y’Igihugu y’Inzibacyuho, Dr Dansa Kourouma, Minisitiri w’Intebe, Amadou Oury Bah, abayobozi b’ibigo bitandukanye by’igihugu, abagize Guverioma batandukanye, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umuyobozi Mukuru wa Gendarmerie, Abagaba b’ingabo zo ku butaka, mu mazi no mu kirere, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abayobozi ba polisi, aba gasutamo n’abashinzwe kurengera ibidukikije, hamwe na Meya w’Umujyi wa Conakry.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri iki gihugu asoje urwo yari yagiriye muri Sénégal ugamije kwagura no gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Guinée watangiye gutanga umusaruro ufatika binyuze mu mikoranire y’inzego zitandukanye n’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri iki gihugu nyuma y’igihe gito Perezida wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, asuye u Rwanda tariki 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byagaragaje ko hashyizwe imbere ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage ku mpande zombi.

Uru ruzinduko rwasize kandi Gen. Doumbouya afunguye ku mugaragaro Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, we n’initsinda bari kumwe batera ibiti aho iyo ambasade iri ku Kacyiru.

Ibihugu byombi kandi bifitanye Umubano mu bya dipolomasi wemejwe mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire May 13, 2024 May 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?