Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Ankara muri Turikiya mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Uru ruzinduko rugamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame ahura na Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan kuri uyu wa Kane, bakazagirana ibiganiro mu muhezo bizakurikirana no guhura n’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi.
Biteganyijwe kandi ko Abakuru b’Ibihugu byombi bazatanga ubutumwa ndetse banagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Nyuma y’aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazasura Urwibutso rwiswe Anıtkabir Memorial Tomb rushyinguwemo Perezida wa Mbere ari na we washinze Turikiya, Mustafa Kemal Atatürk.
Nyuma y’aho kuri uwo munsi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazanakirwa kumeza yo gusangira iby’umugoroba, mu rwego rwo kubaha icyubahiro gikwiriye Abakuru b’Ibihugu.
U Rwanda na Turikiya bifitanye umubano w’akadasohoka, aho utanga umusaruro ufatika by’umwihariko ugaragarira mu bikorwa by’iterambere.
Ibihugu byombi byamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco, siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya yiyongera ku yandi 19 yari ahasanzwe, yose agera kuri 21.
Ibihugu byombi kandi byiyemeje kurushaho gufatanya mu kongera ubucuruzi n’ishoramari bikorwa mu nyungu z’ababituriye, mu gihe imibare ihari igaragaza ko intambwe nziza itaga icyizere kizima mu gihe kizaza.
Kugeza ubu ibigo by’Abanyaturikiya byagize uruhare rukomeye mu kubaka imwe mu mishinga ikomeye y’ibikorwa remezo harimo nka Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse ubu ikigo cyo muri Turikiya ni cyo cyavuguruye Sitade Amahoro.
Yagize ati; “Urwego tumaze kugeraho mu bucuruzi rurashimishije. Mu by’ukuri bumaze kwikuba inshuro eshanu mu myaka itatu, ariko haracyari andi mahirwe menshi atarabyazwa umusaruro ndetse dukwiye gushyiraho imihigo yo kugera ku bucuruzi bufite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari y’Amerika ku mwaka mu gihe kiri imbere.”
Imibare ihari igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turikiya byiyongereye bikava ku gaciro ka miliyoni 31 z’amadolari y’Amerika mu 2019 bikagera kuri miliyoni 178 z’amadolari mu 2022.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rukomeje gukurura abashoramari bakomeye cyane bo muri icyo gihugu, barimo n’umuherwe Ferit Şahenk wijeje gutangiza ibikorwa bitandukanye by’ishoramari mu Rwanda aho avuga yeruye ko yifuza kurukorera ikintu cyiza.
Kimwe mu bigo by’uyu muherwe cyitwa Doğuş Group, kirateganya gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’amahoteli no kwakira abantu cyubaka hoteli 3 z’akataraboneka i Kigali, Karongi ndetse no ku muhanda wa Kivu Belt.