Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame na Madamu bageze muri Bénin
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame na Madamu bageze muri Bénin

igire
igire Yanditswe April 15, 2023
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Cotonou muri Benin, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Amakuru y’uru ruzinduko yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Bénin, ndetse n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we wa Bénin Patrice Talon muri Palais de la Marina, ari yo Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Abayobozi bombi baragirana ibiganiro biza kubera mu mwiherero, bikurikirwe n’inama irimo intumwa z’Ibihugu byombi, ikaza gusinyirwamo amasezerano atandukanye agamije kwimakaza ubufatanye.

U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi igamije guteza imbere imibanire myiza.

Inama ya mbere yahuje iyi komisiyo ihuriweho yateranye tariki ya 29 Nzeri 2017, ibera mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, ahasinyiwe amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga (ICT), kurengera ibidukikije n’iterambere rirambye.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu basura ikigo gishinzwe iterambere, Sèmè City, gihuriza hamwe urubyiruko rufite imishinga y’ishoramari, imishinga yo guhanga udushya n’ikoranabuhanga, aho baganira n’abo ba rwiyemezamirimo bato.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barasura banatemberezwe ubusitani buri mu gace kitwa Place de l’Amazone, ahari ikibumbano cy’umugore w’indwanyi kigaragaza ubutwari bw’abagore bo muri Benin mu bihe byo hambere no muri ibi bihe.

Barasura kandi ubusitani buzwi nka “Les Jardins de Mathieu” bwitiriwe uwahoze ari Perezida wa Bénin, Mathieu Kérékou, bunamire intwari zo muri Bénin zirimo abagabo n’abagore bitanze mu ntambara yo kurwanya iterabwoba.

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Bénin, mu gihe muri Kanama 2016, Perezida Patrice Talon nawe yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro byo gukomeza kwimakaza umubano w’Ibihugu byombi.

Andi mafoto agaragaza uko bakiriwe:

You Might Also Like

Gasabo: Hari ibigo by’amashuri bya leta biyishyuza amafaranga y’ibirarane ibigenera

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

igire April 15, 2023 April 15, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Мобильная редакция игорного заведения для азартных игр с телефонов и планшетов.
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?