Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC

igire
igire Yanditswe February 1, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye ibikorwa bibiri bikomeye birimo na Rwanda Day.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame uretse kuba bitabiriye umunsi wahariwe u Rwanda uzwi nka ‘Rwanda Day’, uteganyijwe ku itariki 2-3 Gashyantare, bazitabira n’amasengesho yo gusengera Amerika azwi nka ’National Prayer Breakfast’.

Aya masengesho yo gusengera Amerika agiye kuba ku nshuro ya 71 ni umuhango ngarukamwaka uba ku wa kane w’icyumweru cya mbere cya Gashyantare, kuva mu mwaka wa 1953 utangijwe na Abraham Vereide.

Uyu muhango witabirwa buri gihe na Perezida wa Amerika, agahuriza hamwe abanyepotilike ba Amerika n’abandi bayobozi batandukanye, abacuruzi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta bagasabana mu rwego rwo kumenyana no gusangira bakaganira ku biteza imbere igihugu.

Nyuma y’aya masengesho ku itariki ya 2-3 Gashyantare, Umukuru w’Igihugu azitabira Rwanda Day, aho azahura n’Abanyarwanda baba muri leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi bazaba babucyereye, baje gutanga ibitekerezo no kuganira ku byerekeye iterambere ry’igihugu cyabo cy’inkomoko.

Rwanda Day y’uyu mwaka izaba mu gihe iki gihugu cyitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amatora ya Perezida wa Repubulika n’abadepite azaba muri Nyakanga, isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abagera ku bihumbi 13 aribo bamaze kwiyandikisha kuzitabira uyu munsi wahariwe u Rwanda uzaba ubaye ku nshuro ya 11 ukabera kuri Gaylord National Resort & Convention Center .

Rwanda Day Imaze kubera mu mijyi irimo Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent ndetse na Bonn mu Budage ari nabwo yaherukaga kuba mu 2019.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire February 1, 2024 February 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?