Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye bakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba n’itsinda bari kumwe, mu muhango wo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 49.
Inkuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ivuga ko uyu muhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Mata 2023.
Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, ndetse akaba asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye, yageze i Kigali ku cyumweru aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi barimo Abaminisitiri bo muri Uganda.
Gen Muhoozi akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe Umutekano w’Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.
Gen Muhoozi Kainerugaba, muri Werurwe uyu mwaka nibwo yatangaje ko muri Mata azizihiriza i Kigali isabukuru ye y’imyaka 49.
Itsinda ryaje riherekeje Gen Muhoozi ririmo, Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao, Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.
Muhoozi Kainerugaba wizihizaga isabukuru y’imyaka 49, yavutse ku wa 24 Mata 1974.