Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri Algeria, ahasinyiwe amasezerano 11 y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Umunsi wa mbere w’urwo ruzinduko Perezida Kagame yatumiwemo na mugenzi we wa Algeria Abdelmadjid Tebboune, waranzwe n’ibiganiro byagarutse ku butwererane bw’ibihugu byombi, ahanagarutswe ku ngingo zirebana n’Akarere bamagana ukwivanga kw’amahanga muri Politiki n’imibereho by’Abanyafurika.
Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune yashimiye uru ruzinduko abona nk’amahirwe akomeye yatumye bagirana ibiganiro byatanze umusaruro.
Yashimangiye ko yatumiye Perezida Kagame kugira ngo haganirwe ku buryo hakenewe kongerera umuvuduko ubutwererane bw’ibihugu byombi.
By’umwihariko yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku kureba ingamba zo kurushaho kwagura ubutwererane mu bya Politiki, umutekano, ubukungu, umuco no gushyiraho uburyo bufasha kurushaho kwimakaza ubuhahirane bw’ibihugu byombi.
Abakuru b’Ibihugu bombi kandi banafashe igihe cyo kungurana ibitekerezo ku bibazo by’Akarere ndetse n’iby’Isi muri rusange, aho bombi bashimangiye agaciro baha ihame ryo gukemura amakimbirane mu mahoro.
Baboneyeho kwamagana ukwivanga kw’amahanga muri Politiki n’imibereho by’umugabane w’Afurika, bigira ingaruka zikomeye zirimo umutekano muke, ubushyamirane buhoraho no gusahura imitungo kamere by’Afurika.
Kuri iyo ngingo, Perezida Kagame na Perezida Tebboune bashyigikiye abaturage bo mu gace ka Sahel bashimangira uburenganzira bafite bwo kwihitiramo abayobozi binyuze muri referandumu inyuze mu mucyo kandi yubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Bavuze kandi ko hakenewe gushyira iherezo ryihuse ku bitero bigabwa ku baturage ba Palestine no koroshya imiyoboro inyuzwamo imfashanyo kugira ngo uburenganzira bw’abaturage burusheho kubahirizwa.
Perezida Kagame na we yavuze ko ibiganiro yagiranye na Tebboune byari ibyubaka kandi bishingiye ku bushuti bwashinze imizi hagati y’ibihugu byombi.
Yashimye ubutwererane bw’ibihugu byombi n’uburyo bishyigikirana mu rubuga mpuzamahanga ku ngingo zirebana n’Akarere ndetse n’izo ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande u Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano 11 y’ubufatanye mu nzego zirimo ikoranabuhanga, guhanga imirimo, guhanga ibishya, ubutwererane mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, guteza imbere ishoramari, kwimakaza inganda zikora imiti no guhererekanya amahugurwa mu mirimo ndetse no hagati ya Polisi.
Mu yandi masezerano yasinywe harimo ajyanye n’ubufatanye mu itumanaho, ubuhinzi, amashuri makuru na kaminuza, ubushakashatsi mu bya siyansi, iterambere ry’ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere, ubutwererane mu rwego rw’ubutabera no gukuriraho viza abatunze pasiporo za dipolomasi n’iza serivisi.
Muri uru ruzinduko byanahishuwe ko u Rwanra ruteganya gufungura Ambasade yarwo mu Murwa Mukuru wa Algeria, Algiers.
Uretse amasezerano, abayobozi batandukanye baherekeje Perezida Kagame banagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri icyo gihugu. Abo barimo Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda waganiriye na mugenzi we Gen. Saïd Chanegriha, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe waganiriye na mugenzi we Ahmed Attaf.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire na we yagiranye ibiganiro na mugenzi we Sid Ali Zerrouki, mu gihe Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Jean-Guy Afrika yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ishoramari Omar Rekkache.
Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Houari Boumediene, Perezida Kagame asoza uruzinduko, yaherekejwe na Minisitiri w’Intebe Nadir Larbaoui, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Ahmed Attaf, Minisitiri ushinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza n’Ubushakashatsi mu bya Siyansi Kamel Baddari na Minisitiri w’Ikoranabuhanga Sid Ali Zerrouki.



