Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yaganiriye na Amadou uyobora BAL na Akamanzi wa NBA Africa
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yaganiriye na Amadou uyobora BAL na Akamanzi wa NBA Africa

igire
igire Yanditswe March 20, 2024
Share
SHARE

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, ku mishinga y’ubufatanye bw’u Rwanda na Basketball Africa League n’imikino ya nyuma y’iri rushanwa izabera i Kigali ku wa 24 Gicurasi-1 Kamena 2024.

Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi bombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Werurwe 2024.

Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, bari baherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, ku bijyanye n’ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Basketball Africa League n’imyiteguro y’iri rushanwa rizasorezwa mu Mujyi wa Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.

Amasezerano ya mbere yarangiye tariki 27 Gicurasi 2023 ku mukino wa nyuma wa BAL yegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri itsinze AS Douanes yo muri Sénégal amanota 80-65.

Mu mwaka ushize, u Rwanda na BAL byongereye amasezerano y’imyaka itanu, aruha kuzakira imikino ya nyuma ya BAL kugeza mu 2028.

Aya masezerano yemerera u Rwanda kwakira imikino ya nyuma ya BAL mu 2024, 2026 na 2028 mu gihe mu 2025 na 2027 ruzakira Imikino yo gushaka itike y’iyi mikino ya nyuma binyuze muri ‘conferences’.

BAL 2024 igeze aharyoshye ndetse FUS Rabat yo muri Maroc na Petro de Luanda yo muri Angola yabaye amakipe ya mbere yakatishije itike y’imikino ya playoffs izabera i Kigali.  Aya makipe yari mu itsinda rya Kalahari Conference ryakiniye muri Afurika y’Epfo.

Ku wa 19-27 Mata 2024 hateganyijwe imikino yo muri Nile Conference izabera mu Misiri. Iri tsinda ririmo Al Ahly (Misiri), Al Ahly (Libya), Bangui Sporting Club (Centrafrique) na City Oilers (Uganda).

Ikipe ya APR BBC, ihagarariye u Rwanda, izakinira muri Sahara Conference ku wa 4-12 Gicurasi 2024 i Dakar muri Sénégal. Iri kumwe n’amakipe nka US Monastir [Tunisia], AS Douanes [Sénégal] na Rivers Hoopers [Nigeria].

Gahunda ya Visit Rwanda ni umuterankunga mukuru wa BAL ndetse mu myaka ibiri ya mbere u Rwanda rwungutse miliyoni $9 binyuze mu kuyakira.

 

You Might Also Like

U Rwanda rwohereje Abapolisi 140 mu butumwa bwa Loni muri Santarafurika

Rutsiro: Umuvunyi yerekanye ko byinshi mu bibazo by’abaturage biterwa n’inzego z’ibanze zitabegera

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

igire March 20, 2024 March 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Meilleur Casino en ligne 2025 – Classement complet.6953
news

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?