Perezida Paul Kagame yahuye n’Abadepite baherutse gutorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ndetse n’abasoje manda yabo, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko Perezida Kagame yahuye n’aba Badepite basoje manda ya 4, ndetse n’abatorewe manda ya 5 bazahagararira u Rwanda muri EALA.
Hon. Oda Gasinzigwa wari uhagarariye Abadepite muri manda ya 4 basoje imirimo yabo, yavuze ko barimo batanga raporo y’ibikorwa byakozwe muri manda yabo.
Hon Gasinzigwa avuga ko ari amahirwe kuba Perezida Kagame yabahaye umwanya bakamugezaho ibikorwa bakoze muri manda yabo, ndetse abatowe bashya bagahabwa impanuro n’umurongo mwiza w’ibyo bazakora mu nshingano nshya zo guhagararira u Rwanda.
Ati “Twatangiriye muri Minisiteri dutanga raporo y’ibikorwa twakoze ariko uyu munsi Umukuru w’Igihugu yatanze umurongo w’ibigomba gukorwa n’abari muri manda ya 5, mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ariko natwe twaboneyeho umwanya wo kugaragaza ibyagezweho n’imbogamizi zigihari, kugira ngo abatangiye bashya babihereho.
Hon Gasinzigwa avuga ko batangiye mu 2017, muri iyo myaka Igihugu cy’u Rwanda cyagiye gihura n’ibibazo by’umubano n’ibindi bihugu bitari bimeze neza, ndetse n’ibihe bya Covid-19, ariko igihugu cyakomeje gutanga umurongo wo guca muri ibyo bibazo neza, byose bibonerwa ibisubizo.
Ati “Icyo twumva gikomeye ni uko haba hari impamba yo kubakira ku butumwa tuba twahawe, bikazanafasha ku bagiye gutangira indi manda”.
Abagiye guhagararira u Rwanda muri manda ya 5 muri EALA ni Fatuma Nyirakobwa Ndangiza, Kayonga Caroline Rwivanga, Harebamungu Mathias, Musangabatware Clement, Dr Nyiramana Aisha, Uwumukiza Françoise, Rutazana Francine, Iradukunda Alodie na Bahati Alex.
Aba bose barahiriye gutangira inshingano zabo mu muhango wabereye i Arusha muri Tanzania, ku wa 19 Ukuboza 2022.
EALA igengwa n’ingingo ya cyenda y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa EAC, yasinywe bwa mbere tariki 30 Ugushyingo 1999, aza gutangira gushyirwa mu bikorwa tariki 7 Nyakanga 2000.