Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Albert Bourla uyobora ‘Pfizer Inc.’
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Albert Bourla uyobora ‘Pfizer Inc.’

igire
igire Yanditswe September 19, 2023
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York, aho yitabiriye Inama y’Inteko rusange ya 78 ya Loni, tariki ya 18 Nzeri 2023 yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye ku bikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Albert Bourla, Umuyobozi wa Pfizer Inc., ikigo kizobereye mu gukora imiti n’inkingo cyanagize uruhare mu gukora urukingo rwa Covid-19.

Baganiriye ku kamaro k’amasezerano ku buzima buzira umuze ku Isi, yatangijwe n’iki kigo cya Pfizer ajyanye no kubaka Isi izira ubusumbane mu bijyanye n’imiti, no guhangana n’ibibazo bituma abaturage batabona serivisi z’ubuvuzi kandi byihuse hafi yabo. Banaganiriye kuri gahunda ya Pfizer yitwa Accord for a Healthier World initiative.

Phizer yiyemeje kugeza mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere imiti yose n’inkingo ikora, harimo n’isanzwe iboneka muri Amerika no ku mugabane w’u Burayi. U Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere cyakiriye iyo miti n’inkingo, binyuze muri ayo masezerano.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Jakob Stausholm, Umuyobozi mukuru w’ikigo cyitwa Rio Tinto Group cy’Abongereza bafatanyije n’Abanya Australia, mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gukora ibyuma. Ibiganiro byabo byibanze ku mikoranire hagati y’impande zombi.

Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Keller Rinaudo Cliffton, Umuyobozi wa Sosiyete ya Zipline. Ibiganiro byabo byibanze ku buryo bwo kwagura ubufatanye n’imikoranire hagati ya Zipline n’u Rwanda.

Zipline ni ikigo kizobere mu bijyanye n’indege zitagira abapilote zizwi ku zina rya ‘Drone’, aho mu Rwanda zifashishwa mu kugeza imiti n’amaraso mu bice bigoranye kugeramo hifashishijwe imodoka. Zipline yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2016.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Sultan Ahmed bin Sulayem, Umuyobozi wa DP World, Sosiyete itanga serivisi zo gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Sultan Ahmed Bin Sulayem, byagarutse ku mahirwe yisumbuyeho y’ishoramari mu Rwanda n’uburyo bwo gukomeza kugeza Kigali Logistics Platform ku rundi rwego.

Perezida Kagame i New York yanitabiriye umusangiro w’abayobozi batandukanye, bitabiriye iyi nama, wateguwe na American Global Strategies.

American Global Strategies ni Ikigo gitanga ubujyanama kuri za Guverinoma, cyashinzwe n’uwahoze ari Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’umutekano, Robert O’Brien.

 

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire September 20, 2023 September 19, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?