Perezida Kagame yageze i Washington gusinya amasezerano na Tshisekedi

igire

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye kugirana ibiganiro na Perezida Donald Trump ndetse akanitabira umuhango wo gusinya Amasezerano ya Wahington hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokalasi ya Congo.

Uru ruzinduko ruje mu gihe Afurika y’Iburasirazuba ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku mirwano mu Burasirazuba bwa RDC, ari na ho aya masezerano yitezweho gufasha mu gushaka umuti urambye.

Mu by’ingenzi bigamijwe muri uru ruzinduko, harimo no gusinya Amasezerano ya Washington hagati ya Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi, amasezerano yitezweho: Guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa RDC, Gushyiraho uburyo bushya bwo kubaka icyizere hagati y’ibihugu byombi, Kongera imbaraga mu bufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, Gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro ku bibazo by’umutekano n’impunzi, Kongera amahirwe y’ubutwererane mu by’umutekano n’iterambere

Aya masezerano ategerejweho impinduka zikomeye mu mubano w’u Rwanda na RDC nyuma y’imyaka y’umwuka mubi ku mpande zombi.

Share This Article