Perezida Kagame yageze muri Arabia Saudite aganira n’igikomangoma Bin Salman

igire

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Mujyi wa Riyadh muri Arabia Saudite aho yatangiriye uruzinduko rwe rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Akigera muri icyo gihugu, Perezida Kagame yahise atangira ibikorwa bye byo ku rwego rwo hejuru, agirana ibiganiro na Nyiricyubahiro Igikomangoma Mohammed bin Salman, ukaba ari we Minisitiri w’Intebe ndetse n’Umusimbura w’Umwami wa Arabia Saudite.

Ibyo biganiro byabereye i Riyadh byibanze ku gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arabia Saudite, cyane cyane mu nzego z’ingenzi zifitiye inyungu ibihugu byombi. Perezida Kagame na Nyiricyubahiro Igikomangoma Mohammed bin Salman baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ishoramari, ikoranabuhanga, ingufu, ubukerarugendo ndetse n’ubwikorezi, ari nako barebera hamwe uko imishinga iriho yakwihutishwa mu nyungu rusange.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye mu gihe i Riyadh hagiye kubera inama ya 9 yiswe Future Investment Initiative (FII9), imwe mu nama zikomeye ku isi zihuza abayobozi bakuru b’ibihugu, abashoramari n’abayobozi b’ibigo by’ubukungu mpuzamahanga, bagamije kurebera hamwe ejo hazaza h’ishoramari n’iterambere ry’isi.

U Rwanda na Arabia Saudite bimaze igihe bigirana ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo ibikorwa remezo, ubwikorezi, ubuzima n’ishoramari mu mutungo kamere. Mu myaka ishize, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere imikoranire mu bijyanye n’ingufu, ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rwitezweho gushimangira aya masezerano, no gufungura andi mahirwe mashya y’ubufatanye hagati ya Kigali na Riyadh, mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushyira imbere politiki yo gukorera hamwe hagamijwe iterambere rirambye.

Perezida Kagame biteganyijwe kandi ko azitabira ibikorwa bitandukanye by’inama ya FII9, aho azaganira n’abandi bayobozi b’ibihugu ndetse n’abashoramari ku buryo Afurika, by’umwihariko u Rwanda, rwakomeza kuba igicumbi cy’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga n’udushya.

  Amafoto: Office of the President

Umwanditsi:Théogène NZABANDORA

 

Share This Article