Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yageze i Astana, mu Murwa Mukuru wa Kazakhstan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.
Biteganyijwe ko azageza ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yitwa Astana International Forum.
Umukuru w’Igihugu na mugenzi we w’iki gihugu, Kassym-Jomart Tokayev, ku wa Gatatu bazagirana ibiganiro mu muhezo, bizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.
Perezida Kagame aheruka guhura na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, mu Ugushyingo 2024, ubwo bitabiraga inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya ihindagurika ry’ibihe yabereye mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan.
Icyo gihe kandi abakuru b’ibihugu baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Kazakhstan.
Habimana James