Perezida Paul Kagame yageze i Seoul muri Korea y’Epfo, aho agiye kwitabira inama ya mbere ihuza iki gihugu n’Umugabane wa Afurika.
Iyi nama ihuza Afurika na Korea y’Epfo iteganyijwe hagati ya tariki 4-5 Kamena 2024, mu Mujyi wa , aho izayoborwa na Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk Yeol.
Abazayitabira barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za Afurika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi batandukanye. Bazaganira ku guharanira ahazaza heza hahuriweho, ubukungu busangiwe kandi burambye ndetse n’ubufatanye.
U Rwanda rufitanye umugano wihariye na Korea y’Epfo ushingiye kuri politiki na diplomasi, ubutwererane n’ubufatanye muri gahunda zo guteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda.
Ibihugu byombi biherutse gusinyana masezerano mu nzego ebyiri zirimo ubujyanama mu bya politiki, ndetse n’ubufatanye muri gahunda y’ikigega cy’ubutwererane mu iterambere ry’ubukungu.
Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Kanama 2023.
Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Mu 2020 kandi Korea y’Epfo yari yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.
AMAFOTO:
Office of the President