Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yageze ruzinduko muri Trinidad and Tobago
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yageze ruzinduko muri Trinidad and Tobago

igire
igire Yanditswe July 5, 2023
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Trinidad and Tobago, aho yageze mu murwa mukuru Port of Spain mu ijoro ryakeye.

Umukuru w’Igihugu ari muri icyo gihugu nk’umushyitsi w’imena mu nama ya 45 y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo muri Karayibe(Caribbean), umuryango uzwi nka CARICOM. Iyi nama kandi ikaba yahuriranye na yubile y’imyaka 50 ishize uwo muryango ushinzwe.

Mbere yo kwitabira iyo nama Perezida Kagame arageza ijambo ku nteko rusange y’uyu muryango wa CARICOM.

CARICOM ni umuryango w’ibihugu 20 byo muri Karayibe washinzwe mu mwaka wa 1973 muri Trinidad and Tobago ugamije guteza imbere ubutwererane no kwishyira hamwe kw’ibyo bihugu. Hagati aho ariko amasezerano ashyiraho uwo muryango yaje kuvugururwa muri 2002 mu rwego rwo gushyiraho isoko rimwe kandi rihuriweho n’ibihugu binyamuryango.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame yakirwa ku meza na Minisitiri w’Intebe wa Trinidad and Tobago Dr. Keith Christopher Rowley.

 

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire July 5, 2023 July 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?