Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Trinidad and Tobago, aho yageze mu murwa mukuru Port of Spain mu ijoro ryakeye.
Umukuru w’Igihugu ari muri icyo gihugu nk’umushyitsi w’imena mu nama ya 45 y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo muri Karayibe(Caribbean), umuryango uzwi nka CARICOM. Iyi nama kandi ikaba yahuriranye na yubile y’imyaka 50 ishize uwo muryango ushinzwe.
Mbere yo kwitabira iyo nama Perezida Kagame arageza ijambo ku nteko rusange y’uyu muryango wa CARICOM.
CARICOM ni umuryango w’ibihugu 20 byo muri Karayibe washinzwe mu mwaka wa 1973 muri Trinidad and Tobago ugamije guteza imbere ubutwererane no kwishyira hamwe kw’ibyo bihugu. Hagati aho ariko amasezerano ashyiraho uwo muryango yaje kuvugururwa muri 2002 mu rwego rwo gushyiraho isoko rimwe kandi rihuriweho n’ibihugu binyamuryango.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame yakirwa ku meza na Minisitiri w’Intebe wa Trinidad and Tobago Dr. Keith Christopher Rowley.