Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na João Lourenço wa Angola
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na João Lourenço wa Angola

igire
igire Yanditswe January 31, 2025
Share
SHARE

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, byabaye mu ijoro ryakeye rya tariki 30 rishyira 31 Mutarama 2025.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na João Lourenço wa Angola

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na João Lourenço wa Angola

Perezida Kagame na João Lourenço, usanzwe ari umuhuza mu kibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), baganiriye kuri icyo kibazo ndetse n’umuti urambye watuma gikemuka burundu.

Abakuru b’ibihugu byombi baniyemeje gukorana n’abandi ku mugabane wa Afurika mu gushaka ibisubizo, binyuze mu gusigasira imikoranire isanzwe.

Ibi biganiro bibaye nyuma gato y’aho ihuriro AFC/M23 rifashe umujyi wa Goma muri RDC nyuma y’imirwano ikomeye, bamwe mu bakuru b’ibihugu bakavuga ko u Rwanda rufasha abo barwanya ubutegetsi bwa RDC, mu gihe rwo ruhora ruhakana ibyo birego.

Ibi biganiro bibaye nyuma gato y’aho ihuriro AFC/M23 rifashe umujyi wa Goma muri RDC nyuma y’imirwano ikomeye, bamwe mu bakuru b’ibihugu bakavuga ko u Rwanda rufasha abo barwanya ubutegetsi bwa RDC, mu gihe rwo ruhora ruhakana ibyo birego.

Mu nama y’Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yiga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, yabaye ejobundi, Perezida Kagame yagaragaje ko bamwe muri abo bakuru b’ibihugu bicecekeye kuri icyo kibazo bitewe n’inyungu zabo, batitaye ku ngaruka babonaga ko bizagira.

Perezida Kagame yanagarutse kuri bimwe mu bihugu bya EAC byohereje ingabo zabyo kurwana ku ruhande rwa RDC, zikanafatanya na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abacanshuro n’abandi, akavuga ko ibyo bitari gukemura ikibazo nk’uko babyibwiraga, ari byo barimo kubona ubu

You Might Also Like

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

KIBUNGO:Hari abaganga bakoraga mu bitaro bya Kibungo banenzwe kwijandika muri Jenoside

IMPANURO:Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kujya i Cabo Delgado

Dr Bizimana yahaye umukoro abagororwa b’abagore bagize uruhare muri Jenoside

igire January 31, 2025 January 31, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Kamonyi: Bashinja ‘Abahebyi’ kubangiriza imyaka yari kuri hegitari 20
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?