Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame uri i Baku muri Azerbaijan, aho yitabiriye Inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29), yahuye na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Abakuru b’Igihugu bombi baganiriye ku guteza imbere imikoranire mu by’ubukungu mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
U Rwanda na Kazakhstan ni ibihugu bihuriye ku kuba byombi bidakora ku Nyanja, bikaba byarubatse umubano mu nzego zitandukanye.
Mu kurushaho kunoza ubuhahirane, ibihugu byombi byasinye amasezerano ku ya 25 Nzeri 2025, yo gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi, bivuze ko ufite urwandiko rw’inzira (pasiporo) yemerewe kwinjira mu gihugu cya Kazakhstan nta Visa yatswe ndetse n’uwo muri Kazakhsatan uje mu Rwanda na we atayisabwa.
Umubano wa Azerbaijan n’u Rwanda watangiye mu 2017, igihugu gifite Ambasaderi wacyo mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.
Amb. Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asazwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya kuva 2023 aho yasimbuye Fidelis Mironko.
Amb. Lt Gen (Rtd) Kayonga ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Turikiya, Kazakhstan, Lebanon na Azerbaijan.
Kazakhstan ni igihugu gikize ku mabuye y’agaciro kandi gisurwa na ba mukerarugendo.
AMAFOTO :