Kuri uyu wa Kane i Beijing, Perezida Paul Kagame yaganiriye na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, ku mikoranire ihuriweho mu bijyanye n’ubuzima, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku musanzu mu miyoborere yubakiye ku busugire bw’ibihugu n’indangagaciro zabyo.
Ku wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024 ni bwo Perezida Kagame, yageze mu Bushinwa aho yitabiriye inama y’Ihuriro ku bufatanye bw’Afurika n’u Bushinwa (FOCAC), izarangira kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri.
Tariki ya 03 Nzeri 2024, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’u Bushinwa agamije gukomeza kwagura ubufatanye mu iterambere.
U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka isaga 52 bifitanye umubano w’indakemwa mu nzego zitandukanye ugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Ku wa 10 Ugushyingo wa 2023, u Rwanda n’u Bushinwa byizihije isabukuru y’imyaka 52 ibihugu byombi bimaze bitangije umubano, hishimirwa ibimaze kugerwaho mu mishinga bifitanye mu nzego zitandukanye igamije guteza imbere abaturage babyo.
Icyo gihe hashimwe ibikorwa bitandukanye byagezweho bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse hemezwa gukomeza uwo mubano binyuze mu guteza imbere ubufatanye bushya mu zindi nzego.
Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwarengeje agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika,ndetse ibihugu byombi basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye arimo imishinga ibarirwa agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.