Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa ONU
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa ONU

igire
igire Yanditswe July 23, 2024
Share
SHARE

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu.

Perezida Paul Kagame yakiriye Alice Wairimu Nderitu usanzwe ari mu bayobozi bakuru b'Umuryango w'Abibumbye

Perezida Paul Kagame yakiriye Alice Wairimu Nderitu usanzwe ari mu bayobozi bakuru b’Umuryango w’Abibumbye

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024 2024, bikaba byitabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), General (Rtd) James Kabarebe ndetse n’Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo.

Amakuru yatangajwe na Village Urugwiro avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa by’ibiro by’Umujyanama wihariye ku gukumira Jenoside, cyane cyane guhangana n’abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ikoreshwa ry’amagambo abiba urwango mu Karere n’Isi muri rusange.

U Rwanda n’Igihugu cyabayemo Jenoside ariko nyuma y’imyaka 30 kiriyubaka ndetse Abanyarwanda bunga ubumwe ariko hari bamwe banze gutahuka nyuma yo guhunga Igihugu banasize bakoze Jenoside bakomeza guhembera urwango no kubiba amacakubiri ndetse no kuyipfobya.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe n'Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo ndetse n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri MINAFFET, Gen (Rtd) James Kabarebe

Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri MINAFFET, Gen (Rtd) James Kabarebe

Ibikorwa by’amacakubiri n’imvugo zibiba urwango muri ibi bihe byiganje cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bikorerwa abaturage b’iki Gihugu bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Izi mvugo n’ihohoterwa rishingiye ku moko rikorerwa aba baturage bidakumiriwe hakiri kare, ababikurikiranira hafi ndetse n’u Rwanda rurimo ntibahwemye kugaragaza ko bishobora kubyara Jenoside.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire July 23, 2024 July 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?